
Rulindo: Abatuye umurenge wa Murambi barataka ko barembejwe n'ubujura bw'amatungo
Nov 6, 2024 - 11:22
Bamwe mu batuye umurenge wa Murambi akarere ka Rulindo baravuga ko barembejwe n’ubujura bwibasiye amatungo kuko hari n’abayiba bakayabagira hafi y’aho batuye.
kwamamaza
Mu majwi y’umvikanamo agahinda, abatuye mu murenge wa Murambi ho mu karere ka Rulindo, bavuga ko baheruka batanga amafaranga y’irondo nyamara abajura ntibasibe kubiba, bigeze aho kuri ubu bibasiye amatungo arimo inka, inkoko n’ingurube, ndetse ntibanayabagire kure, bakibaza aho iryo rondo rikorerwa.
Umwe ati "ino aha nta muturage ucyorora ingurube kireka uyifite munzu ugashyiraho ingufuri 3, ni ibintu biba bibangamiye iyo baje kumwaka umutekano kandi mwibwa ni ikibazo, abacuruzi aribo bazajya babishyura amafaranga y'izamu, bazansanga baraye banyibye inkoko ngo nimbahe ay'ubuzamu banyiba".
Undi ati "barimo kwiba munzu, bakiba amatungo ugasanga bibye n'inka bagiye kuyibagira mu ishyamba ukabura iherezo ryayo, turara tudasinziriye ukavuga ngo nanjye baraje, ab'amatungo bo ni ukurara hanze kubera ko urabyuka ugasanga bayatwaye".
Rubayita Eric, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Murambi, avuga ko ubu bujura babuzi koko ndetse ngo hari ingamba zafashwe.
Ati "Nibyo ku itariki 30/10/2024 ahagana saa Cyenda z'ijoro hari umuturage wo mu kagari ka Mvuzo ,Umudugudu wa Mutabo wibwe inyana y'inka, kubufatanye n'abaturage hafashwe umuturage ukekwaho kwibisha iyi nka arimo gukorwaho iperereza. Hafashwe kandi ingamba zitandukanye zo kunoza imikorere y'amarondo no kugenzura imikorere yayo kugira ngo ubu bujura buciye icyuho buhagarare".
Aba baturage barataka kwibwa mu gihe basabwa gutanga amafaranga y’abarara irondo ariko ntirigere mu ngo z’abaturage, ahubwo bakarinda amaduka acururizwamo gusa.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


