RULINDO: Abahinga n'abasoroma icyayi bemeza ko kimaze kubateza imbere

Abahinzi b'icyayi n'abakora imirimo yo kugisoroma mu mirima baravuga ko iki gihingwa kimaze kubateza imbere hamwe n'imiryango yabo. Ubuyobozi bw'Umurenge wa Base bushimangira ko ubuhinzi bw'icyayi bwagize uruhare mu guhanga imirimo mishya no kuvugurura imibereho y'abaturage benshi.

kwamamaza

Uwimana Bernadette na mugenzi we Ukwizagira Razaro ni abahanzi b'icyayi babigize umwuga. Bombi bavuga ko cyagize aho bagifata nka Zahabu kuko bagikesha byinshi.

Uwimana yagize ati:"icyayi ni zahabu! Icyayi idufitiye agaciro, haba nk'igihe ufashe amafaranga ibihbi 400, 500...ukaguramo itungo ukarishyira mu rugo, ukagura inka ukorora, mbese ukagura n'ubwatsi hirya no hino."

Razaro we, yagize ati:" wahinze neza, mu kwezi ntabwo ushobora kubura ibihumbi byawe 100. Wenda bigabanukaho gato bitewe nuko umusaruro utagenze neza kuko ntabwo cyakwera mu buryo bungana igihe cyose. Ariko nshobora kubona ibihumbi 100 cyangwa nkanabirenza. Zahabu yacu ninikincyayi kiri aha!"

Banavuga ko ugize ikibazo cy'amafaranga yitabaza isanduka bafite ku buryo nta ngwate cyangwa ikindi kintu basabwa.

Umwe ati:" icyayi kigenda kiyoshyura ariko abana bakiga. Dusoromma kane mu kwezi."

Izi nyungu ziva mu cyayi zinagera kubagisoroma mu mirima y'abandi, ibyo bita Kunoga. Icyo bakivugaho, usanga bose bahuriza ku terambere bagikesha, kuburyo n'ubutaka bagihingaho bwabaye buto.

Razaro ati:" kubona abantu barenga ibihumbi 50 batunzwe n'icyayi, urumva ni ingirakamaro kuko hari n'igihe batari kubabonera akazi."

Umubyeyi umwe nawe ati:" ujya mu itsinda ukabasha gutanga mituweli udahangayitse cyane." "Nshobora kwinjiza amafaranga ku buryo n'uyu munozi ukinoza atajya guhingiraa 1000 ngo yemere atagiye kunoga icyayi!"

Undi ati:" bajya guhinga noneho imirima bakaba bayimaramo ibindi bihingwa. Iyo twahembwe amafaranga agera kuri buri wese kuko hari umuhinzi, umusoromyi, hari abakora drainage, hari abagoronome...agera kuri buri wese."

Ubu abahinzi b'icyayi bamaze kwibumbira mu makoperative kandi nigiciro cy'icyayi cyariyongeye, aho ubu ikiro cy'icyayi kibisi kigeza ku mafaranga y'u Rwanda 220fr.

Bavuga ko ibyo byatumye barushaho ku gihinga, kuko ubu gihingwa kuri Hegital zirenga igihumbi na maganabiri na makumyabiri n'esheshatu (1226 Ha).

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Base, Shaban Jean Claude, ashimangira ko icyayi cyagize uruhare mu guhanga imirimo mishya, no kuvugurura imibereho y'abaturage.

Ati:" ubona abantu bashaka kugihinga cyane kugira ngo bakomeze babone amafaranga kuko bamaze kubona ko gifite amafaranga. Ubona ko hari ikintu icyayi kibamariye mu buryo bukomeye. Abagihinze babona amafaranga, ariko n'abatagihinze bakoramo akazi ko gusoroma kandi bagakora buri munsi ku buryo ubona ko batunze iniryango yabo. Usanga igice cy'aha, abantu bakora mu cyayi bari ku gipimo kiri hejuru. Mu myumvire no gushyira amafaranga muri Ejo Heza , bazigamira igihe bazaba batagifite imbaraga."

Icyayi gihingwa mu mirenge ya Kinihira, Cyungo, Tumba Buyoga, Base na Rukoze yo mu karere ka Rulindo. Ubu habarurwa abasoromyi b'umwuga barenga 2 600.

Kuva ku muhinzi kugera ku musoromyi, bose n'abatanga buhamya b'iterambere rishingiye ku cyayi bareye ku rwego rw'ubuzima bimaze kubagezaho. 

 Jun 21, 2024 - 14:58