Ruhango:Hagaragajwe impamvu  inzu zari kuzakorerwamo n’abaturage zahawe uwikorera ku buntu.

Ubuyobozi bw'Akarere bwashyize umucyo ku kibazo cy’inzu zari zarubakiwe gukorerwamo ibiteza imbere urubyiruko n’abaturage muri rusange zigahabwa uwikorera ku buntu. Bwavuze ko  ibizakorerwamo aribyo bifite inyungu ugereranyije n'ibyo zari zarateganyirijwe. Ni nyum yaho abaturage bagaragarije ko izo inyubako z'agaciro ka miliyari 800 Frw byakozwe mu buryo budafututse.

kwamamaza

Izi nyubako zisa n'izari zateje uruntu runtu cyane cyane mu bagararaga nk'abajijujutse ndetse n'abavuga rikijyana, nyuma y'aho ziherewe uwikorera ku buntu kandi zarashowemo miliyoni zisaga 800 z’amafaranga y’u Rwanda.

Izi nyubako ziherereye ku muhanda wa Kaburimbo Ruhango-Kigali, ahahoze ibiro by'Umurenge wa Ruhango.

Abagendaga muri aka karere babonaga iyi nyubako yanditseho RUHANGO ikeye yari kuzakorerwamo ibikorwa by'urubyiruko.

Gusa ubu si ko bikimeze kuko mu myaka 20 iri imbere uhereye ubu, hazakoreramo Kaminuza ya UTB.

Mu kiganiro n'abanyamakuru, Meya Habarurema Valens; uyobora akarere ka Ruhango, yabajijwe niba inyigo y'ibyari kuzakorerwamo itarakozwe nabi kugeza ubwo inyubako zitangwa ku buntu, ibifatwa nk'ibitaranyuze mu mucyo.

Mu gusubiza iki kibazo, yavuze ko “Reka! mu gihugu cy’u Rwanda nta bintu bitakozwe mu mucyo bifungura, ntabwo bijya bibaho! Twebwe nk’ubuyobozi, Inama njyanama dutekereza bigari cyane bidahuye no gutekereza akantu gatoya. Kandi abazabona inyungu nibo benshi kurenza uko byari kuzaba bimeze.”

Zulfat Mukarubega; Umuyobozi mukuru akanaba nyiri Kaminuza ya UTB, avuga ko ibyashowe kuri izi nyubako ntawe bikwiye guhangayikisha kuko nawe ubwe yongeyeho izindi ndetse n'ibikoresho by'agaciro k'amafaranga y'u Rwanda arenga miliyari.

Ati: “ nabatangariza ko, ntabwo ari Akarere katanze gusa kuko na UTB ifite ibyo yatanze. Ubundi, ntabwo mwagatekereje ko nka Private sector yajya mu nyubako ya leta. Ariko kuri bwa bufatanye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika adukangurira, tureba igifitiye abaturage akamaro, cyane cyane biganisha ku iterambere.”

“ uyu munsi evaluation irahari, muyishatse twayibereka igera kuri miliyoni 700 mu nyubako gusa. Ibikoresho ntabwo biri munsi ya miliyari imwe n’igice! Ibikoresho byonyine! Mufashe ayo mafaranga, mugafata n’ubu butaka n’ibyubatseho, ahubwo ibyo twazanye birenze agaciro k’ibyari biriho. Buriya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika areba kure, ni nayo mpamvu aduha umurongo wo gufatanya. Ayo mafaranga sinari kuyazana hano.”

“ icyo rero UTB itekereza kugira ngo muri bya bindi Perezida wa Repubulika yemereye abanyarwanda mu myaka irindwi, natwe UTB ibigiremo uruhare. Muziko yavuze ko azagabanya ubushomeri mu rubyiruko.”

Mu mujyo wo kugabanya umubare w'abashomeri ni nawo musanzu uzatangwa mu turere tw'abatuye Amajyepfo, cyane ko byanatangiye gutanga umusaruro.

Ati: “UTB imaze kohereza mu mahoteri ya 5Stars abana bagera kuri 200, yewe hari n’abandi bagiye muri Emirate, Abdu Dhabi, Dubai, na n’ubu barimo kumbaza iby’amatike.”

“  babaha byose ariko ticket ntayirimo. Ibyo rero nagize ikibazo kuko icya mbere cyo tuba dufite abana famille zibo zikennye kugira ngo zizabone ticket yo kuva aha zijya Qatar cyangwa Dubai  bibabera ikibazo.”

“Ariko nk’uko Nyakubahwa Perezida aharanira icyateza imbere abaturage, namugejejeho icyo kibazo cy’uko abana babona aho bajya ku mahirwe yo kujya kwimenyereza ariko babuze amaticket. Yaravuze ati nta mpamvu abana bazajya babura amaticket, leta izajya ibarihira binyuze muri RDB.”

Kugeza ubu, Akarere ka Ruhango gatuwe n’abaturage basaga 359 121 bari mu ngo 94 508. Aba nibo bategereje umusaruro uzava muri ubu bufatanye Akarere kavuga ko uzaba uruta uwari uteganyijwe ushingiye ku bazabona isoko ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, abazakodesha inzu, iterambere ry'ubucuruzi ndetse n'ibindi....bigizwemo uruhare n'uyu mushoramari.

@Rukundo Emmanuel/Isango Star-Ruhango.

 Oct 16, 2023 - 14:56