Abaturage ntibavuga rumwe ku mpamvu ituma abarwayi bo mu mutwe barara aho babonye

Hari bamwe mu baturage bavuga ko kuba hari abarwayi bo mu mutwe batagira aho baba bakarara aho babonye aruko aho baba bari ariho bumva babonera ibyishimo, abandi nabo bakavuga ko ari ikibazo cy’ubushobozi ndetse n’uburangare bwo mu miryango bakomokamo.

kwamamaza

Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe na Leta bwagaragaje ko abafite ibibazo byo mu mutwe bagaragara ku mihanda batagira aho kuba akenshi bituruka ku kato baba bahabwa n’imiryango yabo, ariko siko bamwe mu baturage baganiriye na Isango Star babibona kuko bo bavuga ko akenshi ari ikibazo cy’ubushobozi ndetse n’uburangare bwo mu miryango bakomokamo.

Urwego rw’ubuzima mu Rwanda rwo rugaragaza ko benshi muri abo barwayi baba bafite imiryango yabahaye akato, kutagira aho baba akenshi ari ugutsindwa k’umuryango, nkuko bigarukwaho na Dynamo Ndacyayisenga inzobere mu buzima bwo mu mutwe akaba ashinzwe ishami ry’ubuvuzi bw’ibiyobyabwenge muri RBC.

Ati "iyo tubonye nk'umubare w'abantu bajya kwa muganga bakagumayo tubona ko ari ugutsindwa kw'imiryango kuko baba biyambuye inshingano kandi nyamara buri mu ntu wese ashobora kuba yagira ibibazo akaba yarwara mu mutwe, abantu bagize umuryango bakwiye kwitegura ko bongera bakamugarura agasubira mu mwanya we".  

Kuri iki kibazo kandi Dynamo avuga ko iki kibazo batagishora bonyine ko ubu bari gukorana n'inzego zose kugirango aba bantu bitabweho basubizwe mu miryango.

Yagize ati "nibyo hari abarwayi bo mu mutwe batitabwaho hari n'ibarura twigeze gukora tugira imibare tubona ariko tubasha kwicarana n'uturere kubera ko ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe kuri babandi badahabwa ubuvuzi batitaweho biba bisaba kugirango haboneke uruhare rwa Leta n'urwabafatanyabikorwa ariko by'umwihariko uruhare rw'ibanze rukaba urw'umuryango, umuntu ajya kuva mu muryango kubera bamaze kumutakariza icyizere, indwara zo mu mutwe ziravurwa zigakira".   

Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima yo mu mwaka 2021-2022, igaragaza ko mu Rwanda hari abantu 2650 bafite uburwayi bwo mu mutwe badafite aho kuba.

Iyi raporo igaragaza ko Intara y’Iburengerazuba ariyo igaragaramo benshi bangana na 902, igakurikirwa n’iy’Amajyepfo ifite 769. Intara y’Iburasirazuba ifite 551 naho iy’Amajyaruguru ikagira 289, mu gihe Umujyi wa Kigali ufite 139.

Hari kandi gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima yo gukorana n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), ku buryo mu gihe hagaragaye umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe utarabarujwe n’umuryango we ngo ashyirwe ku bivuriza ku bwisungane mu kwivuza, ahita abarurwa agahabwa ubuvuzi mu buryo bworoshye.

Muri 2022 kandi Minisiteri y’Ubuzima nibwo yashyize inzobere mu kwita ku buzima bwo mu mutwe hirya no hino mu bigo nderabuzima, kugira ngo bagire uruhare mu kwita kuri abo bantu.

Kuri ubu kandi mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya, hubatswe ikigo cyatwaye asaga miliyari 2 z'amafaranga y'u Rwanda, kizaba gishinzwe kwita ku bantu bafite ibibazo byo mu mutwe bikomeye, kikazanatangirwamo ubundi buvuzi butari busanzwe butangirwa mu bigo nderabuzima.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali 

 Oct 25, 2023 - 20:09