Ruhango: Kubakirwa umuyoboro w’amazi byatumye baca ukubiri no kuvoma ay’igishanga.

Abaturage batuye mu Murenge wa kinihira baravuga ko kuva bubakirwa umuyoboro mushya w'amazi batakivoma ay'ibishanga ngo abatere indwara. Nimugihe ubuyobozi bw'akarere buvuga ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo imirenge igifite ijanisha riri hasi mu kugerwaho n'amazi, abaturage bayegerezwe hafi yabo.

kwamamaza

Abaturage basaga 70% bo mu karere ka Ruhango nibo bagerwaho n'amazi meza. Gusa kugeza ubu, haracyari imirenge bigaragara ko igifite ijanisha riri hasi ry’abafite amazi meza harimo n'uwa Kinihira, aho uri ku ijanisha rya 50%.

Nyuma y'uko abatuye aha i Kinihira bifuje ko kwegerezwa amazi meza byashyirwa mu byihutirwa, kuri ubu babashije kuvugururirwa umuyoboro ufite ubushobozi bwo kugeza amazi meza ku baturage barenga ibihumbi bine, ukazakemura ibibazo bahuraga nabyo birimo kutabona amazi meza hafi yabo.

Uuturage umwe yabwiye Isango Star ko “ Byari bigoranye kuko twavomaga ku mariba rusange yo mu mibande, hari kure ariko ubu turashima Imana ko tubonye amazi hafi. Yewe, hanatereraga cyane, hari havunanye, hari habi ariko Imana ishimwe.”

Undi ati: “ bakoreshaga amazi aturutse hariya hasi mu binamba, mu bishanga…cyane cyane twarishimye kubona amazi meza rwose kuko byatugiragaho ingaruka kuko ntabwo amazi yo mu binamba yabaga asukuye neza.”

Ku ruhande rw'abafatanyabikorwa b'akarere ka Ruhango bagize uruhare mu kubaka uyu muyoboro w'amazi, basaba abaturage kugira isuku ndetse no gukoresha neza ibyo bikorwaremezo kugira ngo bitangirika vuba.

Uwonkunda Bruce;umuyobozi wungirije muri water for people ikorera mu mushinga Isoko y'ubuzima ku nkunga ya USAID, yagize ati: “icyambere tubasaba ni ukugira isuku no gukoresha meza, bave mu kujya kuyavoma mu mibande nk’amazi adasukuye. Ikindi bagakwiye kubirinda, bakirinda n’urugomo. Urabizi ntabwo ari ibintu bishya kuko rimwe na rimwe twubaka umuyoboro noneho rimwe na rimwe ugasanga ibyuma biri ku muyoboro barabyiba bakabitwara bakajya kubigurisha ….”

“Iyo bagiye bakuraho kamwe kamwe, usanga umuyoboro watangiye ukora urangiritse, bigatangira byitwa ngo amazi arameneka nuko za mbaraga twashyize ku muyoboro zose zipfuye ubusa. Bigatangira umuyoboro wubakwa ukora neza, nyuma y’amazi make igice kimwe nicyo gikora, nyuma y’imyaka ingahe ugasanga umuyoboro wose ntabwo ugikora. Rero turasaba abaturage gufata ibikorwa bakabigira ibyabo, bakabikoresha nkuko bigomba gukoreshwa, bakanatungira inzego zibishinzwe uwagira uruhare mu kwangiza ibi bikorwa.”

HABARUREMA Valens; umuyobozi w’akarere ka Ruhango, avuga ko uretse aha i Muyunzwe muri Kinihira, hari na gahunda yo gukomeza kwegereza abaturage amazi, cyane cyane mu Mirenge bigaragara ko ikiri inyuma mu kugira amazi meza.

Ati: “nabibwiye abaturage ko tuyizi nk’akarere nk’umurenge wa Kinihira ni umwe mu mirenge ufite amazi makeya. Noneho turabizeza ko iki gikorwa gitangiriye aha I Muyunzwe kizakomeza n’ahandi hose kuko hari imirenge dufite yamaze kugera muri za 80%, 75%, ariko uyu murenge uracyari muri za 50%. Aho niho twibanda: mu kinihira, mu Ntongwe…cyane cyane iyi mirenge ibiri ifite ikibazo.”

Umuyoboro w'amazi Nyiramuhebe-Kanzogera-Muyunzwe wavuguruwe ureshya na Kilometero 11.46 ukazageza amazi meza ku baturage barenga 4500, ndetse ukaba ufite amavomero  17.

Ni umuyoboro kandi uzabasha no kugeza amazi ku kigo nderabuzima cya Muyunzwe ndetse n'ibigo bibiri by'amashuri ari byo APECAS Muyunzwe ndetse na G.S Muyunzwe.

uyu muyoboro wuzuye utwaye amafaranga y'u Rwanda arenga miliyari 200.

 @ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Ruhango.

 Nov 24, 2023 - 19:14