Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bashimiwe umurava bagize mu kwiyubaka.

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 bashimiye umurava bagize mu kwiyubaka bakanga guheranwa n’amateka. Ibi byagarutsweho mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo umuryango mugari wa Apacope wibukaga ku nshuro 29 abazize genocide yakorewe abatutsi by’umwihariko abayobozi, abarimu n’abanyeshuri bigaga muri iki kigo mu gihe cya genocide yakorewe abatutsi 1994.

kwamamaza

Ikigo cya Groupe scolaire de Apacope giherereye mu murenge wa Muhima,  Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 inzirakarengane zishwe muri Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994, cyitabiriwe n’abaharokokeye, abanyeshuri, abarimu n’abandi baturage baje kwifatanya nabo, bunamiye abiciwe muri iki kigo.

Christine Shamukiga; Umuyobozi mukuru w’umuryango wa Apacope, yashimiye abantu bose bafashije iki kigo kudaheranwa n’amateka nyuma ya jenosode yakorewe abatutsi.

Yagize ati: “Bari barangajwe imbere na Shami…basize izina ryiza ry’ubumuntu, ry’ubutwari n’iryo kwitanga. Abayobozi b’ishuli n’abarimu bigishaga muri APACOPE basize izina ryiza ry’ubwitange. (…) Nubwo APACOPE yashejeshwe, ubu ishuli ryarongeye ririyubaka nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, kandi rirakataje mu gutanga uburere n’ubumenyi, ibyo tukaba tubikesha ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu.”

Nduwawe Denis; uwari uhagarariye Ibuka muri uyu muhango, yashimiye Leta y’ubumwe ku bufatanye mu gufasha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi kwiyubaka, nyuma y’amage bari bavuyemo.

Yagize ati: “Tuzavuga amateka nk’aya, tuzandika ibitabo kugira ngo jenoside ntizongere kubaho ukundi. Nsoje mbwira abarokotse jenoside gukomeza kugira icyanga cy’ubuzima, gukomeza gutwaza, gufatana mu maboko ku bacitse intege. Inkotanyi zahagaritse jenoside ziracyahari, turacyazishima, turacyazirikana uburyo bahagaritse jenoside bayobowe na Nyakubahwa Perezida wacu, Paul Kagame….”

Senator Mupenzi George; wari witabiriye uyu muhango, yasabye abana biga muri iki kigo kubyaza umusaruro amahirwe bafite y’uburezi budaheza nk’ubwabayeho mbere ya jenoside.

Ati: “Nashima rwose Leta y’Ubumwe kuba iteka izirikana ibibazo by’abacitse ku icumu. Iyo uvuye mu bateka y’ibijyanye na FARG, ukareba intambara yagiye irwanywa mu bijyanye no kwibuka, kwavuye kure. Noneho ubu tukaba dushikamye kugira ngo tuzubuke muri ya minsi 100. Noneho umunyarwanda kumwita umudaheranwa ni uko bamwishe akanga akazuka. Nimwange gupfa, muzuke, mukomeze kwiyubaka muri iyi minsi 100, tubumbatire amateka, tuyigishe abana bayamenye. Icuraburindi iki gihugu cyavuyemo, cyiyemeje kutazasubira inyuma kandi kubw’ibyiza.”

Mugihe iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 igikomeje, ibigo bya leta n’ibyabikorera bifata umwanya mu kwibuka no guha agaciro abazize jenoside yakorewe abatutsi 1994.

@ Huguette NIYONSABA/Isango Star-Kigali.

 May 22, 2023 - 07:27