Rwanda-Angola: hagiye gushyirwaho ubufatanye buzafasha abarimu n’abanyeshuli.

U Rwanda na Angola bagiye gutangiza ubufatanye ubufatanye mu rwego rw’uburezi n’ubushakashatsi bizafasha abarezi n’abanyeshuri mu bihugu byombi. Ibi byatangajwe mugihe Angola yiteguye kwizihiza imyaka 47 imaze ibonye ubwingenge ndetse bikajyana no kuba umubano w’ibihugu byombi ukomeje kugenda neza.

kwamamaza

Eduardo Filomeno Leiro Octávio; Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda, yavuze ko mu kwizihiza imyaka 47 ishize babonye ubwigenge, basanze Afurika igomba kwishyira hamwe yishakamo ibisubizo.

Ibi bijyana no kuba hari kurebwa inzego zitandukanye ibihugu byombi byafatanya mu kuzamura mu rwego rwo kwikemurira ibibazo nk’abanyafurika.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa mbere, ku ya 14 Ugushyingo (11) 2022, gitegura uyu munsi urizihizwa kur’uyu wa kabiri, ku ya 15 Ugushyingo (11) 2022, hano mu Rwanda.

Ubusanzwe , ku italiki 11 Ugushyingo 1975, nibwo igihugu cy’Angola cyabonye ubwigenge nyuma y’imyaka myinshi gikoronizwa n’igihugu cya Portugal, mu kwizihiza uyu munsi w’ubwigenge bwa Angola mu Rwanda biteganijwe kur’uyu 15 Ugushyingo (11)2022.

Ambasaderi w’ Angola mu Rwanda, Eduardo Filomeno Leiro Octávio, yagarutse ku bikorwa byinshi u Rwanda n’Angola bari gufatanya mu guteza imbere, haba muri politiki, ishoramari, ubukerarugendo.

Yagarutse kandi ku buhuza buri gukorwa na Perezida w’Angola, João Lourenço, hagati y’u Rwanda na DRC ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa DRC.

By’umwihariko, yavuze ko mu kwizihiza imyaka 47 ishize Angola ibonye ubwigenge, bagiye gutangiza ubufatanye n’u Rwanda mu bushakashatsi n’uburezi kugira nk’abanyafurika bishakemo ibisubizo.

 Ati: Bimwe mu bikorwa dukora, dutanga umusanzu mu gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi, ni mu miyoborere myiza ndetse n’ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Ni muri urwo rwego rero twateguye inama ku bushakashatsi bwa siyansi na tekiniki kugira ngo twungurane ibitekerezo k’ubumenyi bushya. Iyi nama izitabirwa n’abarimu ba za kaminuza mu Rwanda n’abanyeshuri, aho ejo[kur’uyu wa gatanu] bazaganira n’intumwa za Angola mu Rwanda kubyerekeye ibibazo mu burezi duhura nabyo hano muri Africa.”

 Prof. Dr. Ismael Buchanan; Umushakashatsi akaba n’umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, avuga ko aya ari amahirwe akomeye ku banyarwanda kuko ubufatanye na Angola buzazamura ireme ry’uburezi ku mpande zombi.

 Ati: “ Aya ni amahirwe kuri twe nk’abanyarwanda kuba twe na Angola twagendera ku mubano uhuza u Rwanda na Angola ndetse tukabasha guhuza n’abarimu bavuye muri Angola n’abo mu Rwanda. Uburyo twafatanya hagati y’abanyarwanda n’abanya-Angola kugira ngo tugerageze guhana ibitekerezo mu bushakashatsi, guhanahana abarimu ndetse n’abanyeshuli bashobora kugira amahirwe yo kuba bajya kwiga muri Angola.”

“ Twumva twakoresha ubwo buryo kugira ngo ubufatanye hagati y’u Rwanda na Angola tube twabubyazamo amahirwe mu gihe kizaza.”

Biteganyijwe ko mu gikorwa cyo kwizihiza ubwigenge bwa Angola mu Rwanda, kur’uyu 15 Ugushyingo (11) 2022, abarezi baturutse mu mashuri makuru na za Kaminuza byo mu Rwanda na Angola baragirana ibiganiro byimbitse ku buryo bateza imbere uburezi biciye mu guhanahana abarimu, kwigiranaho, guha abanyeshuri amahirwe yo kwiga mu bihugu byombi,  ndetse n’ibindi….

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/WjTwt33xVqg" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

 @ Bahizi Heritier/Isango Star-Kigali.

 Nov 15, 2022 - 11:28