Nyagatare: Abirukanywe Tanzania barasaba ubutaka bwo gukoreraho ubworozi butanga umusaruro.

Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzania batuye mu mudugudu w’ikitegererezo wa Rwabiharamba mur’aka karere, barasaba ko bahabwa ubutaka bwo kororeraho inka zirenze imwe kuko byabafasha kuva mu kiciro cya mbere cy’ubudehe. Aba bavuga ko bagira uruhare mu guhaza uruganda rw’amata y’ifu ruri kubakwa mur’aka karere. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko buzasura aba baturage maze bukumva neza icyifuzo cyabo maze kigashakirwa umuti.

kwamamaza

Abaturage birukanwe mu gihugu cya Tanzania,bageze mu Rwanda batuzwa mu mudugudu w’ikitegererezo wa Rwabiharamba mu kagari ka Ndama, ho mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare.

Aba baturage baja guhabwa inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere, nyuma y’uko izo bari bafite bazinyagiwe muri Tanzania.

Kuri ubu, bavuga ko bifuza korora inka zirenze imwe nk’ibintu byabafasha kuva mu kiciro cya mbere cy’ubudehe byihuse,ariko bavuga ko bazitirwa n’uko nta butaka bafite bakororeraho inka irenze imwe.

Aba baturage basaba ko bahabwa ubutaka bagakora inzuri zo kororeraho kuko byabafasha kwigobotora ubukene vuba.

Umwe muribo waganiriye n’Umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati: “Twavuyeyo tunyazwe nuko tugeze mu gihugu cyacu cyatubyaye baratwakirana urugwiro ndetse baduha n’inka ya Girinka kugira ngo twororere imiryango. Nifuza korora inka irenze imwe kugira ngo umuryango wanjye witeze imbere ndetse ngire n’amahirwe, nivane mu cyiciro cya mbere nuko njye mu kindi cyiciro.”

Undi yagize ati: “Turoroye ariko imbogamizi dufite ni aho twororera. Ibiri hakurya urabirora?! Biriya biraro rero, wenda buri muntu bakagenda bamuha nk’intambwe nk’eshatu, eshanu…ugasanga ikibazo cy’urwuri narwo ni ingorabahizi. Ariko kutagira aho wororera bituma worora gake.”

“ turasaba ko natwe badutekerezaho tukabona urwuri.”

Matsiko Gonzague; umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko ubuyobozi buzasura aba baturage bukumva neza icyo cyifuzo,maze hagashakwa icyakorwa kugira ngo bakore ubworozi butanga umusaruro.

Yagize ati: “Tuzabegera, tuganire nabo kuri icyo cyifuzo noneho turebe icyakorwa. Turabizeza ko rwose tuzashaka umwanya tukabasura tukaganira nabo nk’uko n’ubundi bisanzwe ko abayobozi begera abaturage bakaganira.”

“ Igisubizo cyo, iyo umuturage yaganiriye n’ubuyobozi , baraganira hanyuma hagashakwa uburyo ikibazo cyakemuka. Ariko icy’ingenzi ni uko abantu baba bahuye bakaganira, bakareba umuti waboneka.”

Kugeza ubu, mu karere ka Nyagatare habarurwa inka 217 107 zitanga umukamo wa litiro ibihumbi 75 mu gihe cy’imvura, ndetse na litiro ibihumbi 25 mu gihe cy’icyanda cyangwa impeshyi.

Iyi ngano y’amata ni ibarurwa igihe amata aba yageze mu makusanyirizo yayo agera kuri 15.

Aba baturage bemeza ko baramutse bahawe inzuri zo kwaguriraho ubworozi bwabo bakorora inka zirenze imwe,byatuma nabo bagira uruhare mu kuzatuma uruganda rw’amata y’ifu ruri kubakwa muri aka karere, narwo rukabona amata rwifuza gutunganya.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Nyagatare.

 Feb 9, 2023 - 14:24