Ruhango: inzu y'amateka ya Jenoside mu Mayaga yatangiye kubakwa, intambwe ikomeye mu gusigasira amateka yaho

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Mayaga baravuga ko kuba hari kubakwa inzu y'amateka ari intambwe nziza mu gusigasira amateka ya jenoside yahakorewe, ndetse no kuyamenyesha abakiri ababyiruka.

kwamamaza

Amayaga agizwe n'imirenge ya Kinazi na Ntongwe, hahoze ari muri komini ya Ntongwe yayoborwaga na Burugumesitiri Kagabo Charles, wagize uruhare rweruye mu itegurwa n'ikorwa rya jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu Mayaga, nk'uko bigaragazwa mu buhamya.

Umwe mu baharokokeye yagize ati:" Burugumesitiri Kagabo, muri uwo mugambi we, nyuma yo kubona ko kwicira abacu aha bitakunda, yacuze umugambi w'imperuka ya Nyarugunga. Hariya mu gasantere hari imbabura y'abarundi, abarundi bicaga abandi. Ntabwo biba byumvikana ukuntu umuntu ashobora kwica umuntu akamukuramo umutima akawurya!"

Umuyobozi w'umuryango w'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Mayaga, Evode MUNYURANGABO, buri mwaka mu gihe cyo kwibuka, yagiye agaragaza ko i Kinazi hakenewe kubakwa inzu isigasira amateka ya jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati:"muby'ukuri aha hari urwibutso ariko ubundi kugira ngo urwibutso rwitwe urwibutso ni uko ruba rufite inzu y'amateka, aho urubyiruko n'abanyarwanda muri rusange bazajya baza bakahigira amateka, bakamenya ubukana jenoside yakoranywe kugira ngo bavomemo amasomo azatuma dukomeza kugira u Rwanda ruzira jenoside.

Kugeza ubu, iki cyifuzo kiri gushyirwa mu bikorwa, ndetse n'imirimo y'ubwubatsi yaratangiye. Ni inzu izaba yegeranye n'urwibutso rwa jenoside rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y'abatutsi 63,255 yiyongereyeho indi 38 yashyinguwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31. 

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko ari intambwe nziza mu gusigasira amateka, no kuyamenyesha ababyiruka.

Mudahogora M. Rose warokotse jenoside, yagize ati:" Abarokotse Jenoside barashimira ubuyobozi bw'Akarere kuko twakomeje gusaba ko bubaka inzu y'amateka hano kubera ko habaye jenoside ikomeye. Ikindi noneho urwibutso rw'akarere rwari ruri mu nzibutso zidafite inzu y'amateka. Rero twishimiye ko bakiriye icyifuzo cyacu twakomeje gutanga, bakaba batangiye kugishyira mu bikorwa."

"iyi nzu y'amateka izadufasha mu kubungabunga amateka yacu ya hano mu yahoze ari komine Ntongwe. Ababyiruka bizabafasha kumenya uko jenoside yagenze, uko yateguwe, uko yakozwe ndetse n'ibikwiye kugira ngo hirindwe yuko iyo ngengabitekerezo yakongera, yatera jenoside ukundi, nk'uko icyerekezo cy'igihugu cyacu kimeze."

Iyi nzu y'amateka ya jenoside yakorewe abatutsi aha mu Mayaga izaba ifite igice cyakirirwamo abantu, igice kigaragaza Amayaga mbere ya 1994, igice kigaragaza Amayaga muri Repubulika ya 1 n'iya 2, ikigaragaza Amayaga mu gihe cya jenoside, icyumba cy'ahari intwaro zakoreshejwe mu kwica abatutsi, icyumba cy'ahari imyenda n'imibiri y'abatutsi bishwe, ibyumba bitangirwamo inama z'isanamitima ku bagabo n'abagore, n'ahatangirwa inyigisho z'ubumwe n'ubudaheranwa. 

Biteganyijwe ko izuzura mu gihe cy'umwaka umwe, itwaye miliyoni 400 z'amafaranga y'u Rwanda.

@RUKUNDO Emmanuel/ Isango star-Ruhango.

 Apr 22, 2025 - 13:56