Rubavu: Igiciro gihanitse cy'inyama cyatumye benshi bayoboka iy'ibihumyo

Abaturage bo mu bice bitandukanye muri aka karere baravuga ko kubera igiciro cy'inyama kitagipfa kwigonderwa n'ubonetse wese, benshi bari kurya ibihumyo. Impuguke mu miririre zishimangira ko ibihumyo bikungahaye kuri vitamine A,B na B12 kuburyo zahangana n'imirire mibi yiganje muri aga gace mugihe babiyoboka ari benshi.

kwamamaza

Kimwe n'ahandi mu gihugu, iyo uganiye n'abantu batandukanye bakugaragariza uko igiciro cy'inyama kiri kuzamuka cyane ubudasubira inyuma.

Uko ni nako bimeze mu karere ka Rubavu, uretse abahanga mu by'imirire iboneye na bamwe mu baturage bahatuye bavuga ko kuba igiciro cyazo kitigonderwa n'ubonetse wese, ubu bari gukoresha ibihumyo kandi bikungahaye kuri vitamine nk'iziba mu mu nyama.

Umwe yagize ati:" vitamine zose yazisanga mu bihumyo noneho igihe atabonye izo mboga, izo nyama bakifashisha ibihumyo kugira ngo bagire imirire myiza."

Undi ati:" muri schoolfeeding ntabwo twari dusanzwe tugaburira abana inyama kuko zitahenze cyane. Ariko aho iyi gahunda iziye, tugiye kujya tugaburira abana ibihumyo bigire umumaro nk'uw'inyama."

Abakora mu buhinzi bw'ibihumyo bagaragaza ko nubwo ibi bihingwa byifitemo vitamine zihagije kandi bukaba bwaba n'ubucuruzi bwiza, basanga abantu batabyitabira uko bikwiriye. 

NYIRASAFARI Martine uhagarariye campany ihinga ibihumyo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, yagize ati:" ibihumyo ntabwo byitabwirwa uko byakagombye kwitabirwa, nkurikije imyaka 9 maze nkora aha, ubu abantu bose bakabaye babifite mu ngo cyangwa se mu ngo zose babirya."

Binyuze mu mahugurya yo guhinga ibihumyo icyiciro cya mbere kigizwe n'ibigo by'amashuri abanza 52 na koperative 6 zikora ubuhinzi bw'imboga, bahuguye uko bakora ubuhinzi bw'ibihumbyo kuva mu migina kugeza babitegura nk'amafunguro.

Christophe AYABAGABO; umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri KILIMO Trast, umuryango ukora ubikorwa biteza imbere ubuhinzi n'ubworozi no kurwanya imirire mibi, asaba abaturage kubwitabira kugirango bihaze mu mirire kandi bushobora no kuba ishoramari. 

Ati:" icyo dusaba abaturage ni kimwe, ni uko bakwitabira ubu buhinzi kuko nyuma y'iminsi irindwi uzihaza mu mirire, ubone indyo yuzuye kandi ubashe kubona amafaranga yagufasha gukemura ibibazo bitandukanye mu rugo."

"ni uburyo bwiza bw'ishoramari bushobora gutuma imibereho y'urugo itera imbere."

Agronome UWITONZE Agnes; impuguke mu buhinzi bw'ibihumyo, avuga ko batangiye urugendo rwo kwigisha abantu bose akamaro kabyo.

Ati:" tujye muri Community twigishe abaturage: ese ibihumyo murabizi? Bitegurwa gutya, biribwa gutya. Akenshi wasangaga bavuga ngo iyo wariye ibihumyo wica amata, ntabwo bijyanye n'umuco, ntabwo byemewe ...ugasanga benshi ntabwo bari kubikoresha kubera ibyo bumvishije, batanakoze ngo babashe kumenya ngo ukuri kwabyo ni uku. Icyo tugiye gukora ni ugufatanya n'aba barimu tukajya tugera ku bigo by'amashuli, mu baturage..."

Ibihingwa by'ibihumyo bikungahaye kuri vitamine abahanga mu mirire iboneye bagaragaza zikubiyemo izisumbuye ku ziri mu nyama. Aha twavuga nka vitamine A, B, na B12 bikaniyongeraho kuba uwabiriye bimurinda kwibagirwa, bigafasha umubiri gukora neza, bikamurinda uburwayi ndetse bikanamutera imbaraga.

@Emmanuel BIZIMANA_ Isango star - Rubavu.

 Apr 18, 2025 - 16:51