
Rubavu: Hari abasenyewe n'ibiza bakodesherezwa bari gusohorwa mu mazu
Nov 12, 2024 - 08:59
Rubavu mu ntara y'Iburengerazuba hari abaturage basenyewe n’ibiza bakodesherezwa na leta basohowe mu mazu kubera kumara amezi arenga 6 nta bukode ba nyirinzu babona.
kwamamaza
Aba basenyewe n’ibiza byigirijeho nkana abaha mu murenge wa Rugerero w'akarere ka Rubavu, byishe bamwe abandi bikabasenyera bagasigara ntaho bafite bahagaze, hari abari bakodesherejwe na leta binyuze mu nzego zibegereye kubufanye n’inzindi nzego zibareberera, ubu hari abavuga ko batangiye gusohorwa muri ayo mazu kubera ko banyirayo bamaze amezi arenga 6 nta bukode.
Umwe ati "tumaze amezi 6 tutishyurirwa, ba nyiri mazu bari kutubona bakatubwira ko baduhaye amafaranga y'ubukode tukaba tutari kubishyura, bakatubwira ngo tubavire mu mazu".
Undi ati "bamaze amezi 6 bataranyishyurira, nyiri nzu aza kunkuramo ngakomeza nkamwinginga nkihambira munzu ye, biba bimubangamiye kuko nawe inzu ye arayikeneye".
Mu basohowe mu mazu hari abasubiye mu mazu bari barakuwemo aho ibiza bitahitanye, abandi bajya mu mazu bubakirwaga atuzuye ibyo bagaragaza ko bishobora kongera kubatera ibyago by’ibiza.
Umwe ati "nabuze ayo kwishyura ubukode mpitamo kuza kuyibamo gutyo, ingorane mpura nazo nuko iyo imvura iguye amazi aca mu madirishya akangeraho munzu bigatuma n'abana babangamirwa".
Mubakodesherezwaga hari ababonye amafaranga y’ubukode abandi ntibayabona nyamara ngo bari barasohowe mu bazayabona, ibyabongereye igitutu cyo kwishyuzwa nabo babereye mu mazu.
Isango Star yashatse kuvugana n'akarere ka Rubavu, kugira ngo bagire icyo bavuga kuri iki kibazo, ntiyigeze ibona umuyobozi ukivugaho, amakuru Isango Star kandi ikesha Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi MINEMA, ivuga ko uretse n'abakodesherezwa na Leta muri uyu murenge hari n'abandi byemejwe ko bagiye gukodesherezwa mu rwego rwo kubarinda ibyago muri iki gihe cy’imvura.
Muri aba baturage basohowe mu mazu hari n'abavuga ko amafaranga yabo y'ubukode yari yasohotse ku makonte yabo ari muri Sacco, ariko bajya kuyafata bakangirwa ibyo bavuga ko nabyo batasobakukiwe impamvu yabyo.
Inkuru ya Emmnauel Bizimana / Isango Star I Rubavu.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


