RUBAVU: Barasaba ko ifumbire n’imbuto by’icyayi byashyirwa kuri Nkunganire

Abahinga icyayi barasaba ko ifumbire n’imbuto byacyo nabyo byajya muri nkunganire kugira ngo byorohere n’abandi bahinzi kugihinga mu Rwanda. Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi kivuga ko bigiye kunyuzwa mu kongerera agaciro icyayi kuko byagaragaye ko ari isoko y’iterambere.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’icyayi wizihirijwe mu karere ka Rubavu, wasanze abagihinga hirya no hino mu ntara y’Iburengerazuba bagaragaza ko cyaba izingiro ry’iterambere kuko cyabaye isoko y’ubukungu.

Umubyeyi uhinga icyayi yagize ati: “mbasha kubona umusaruro wa miliyoni ku kwezi, namaze kwishyura abakozi. Nishyurira abana banjye minerval. Kubera umusaruro w’icyayi, nabashije gushinga business y’ubucuruzi, ubu nkaba nshururiza mu isoko rya Kabaya.”

Undi ati: “natangiye mfite ahantu hangana na kimwe cya kabri cya Ha. Uko amafaranga yagendaga aboneka niko nagendaga nongera imirima, ubwo urumva maze kugera kuri 5Ha. Rero amafaranga ava mu cyayi agenda asitasiyona imirimo kugira ngo cyiyongere.”

Uretse kuba Icyayi cyo mu Rwanda kinyobwa n’abarutuye, ubu kinafashe runini mu musaruro w’ibyoherezwa mu mahanga, aho cyinjiza mu gihugu amadovize menshi.

Gusa abagihinga mu murenge wa Muhanda wo mu karere ka Ngororero bagaragaza ko hari abakigorwa no kubona imbuto n’ifumbire byacyo.  Basaba ko nabyo byashirwa muri gahunda ya Nkunganire kuko byakorohera benshi kugihunga ku buta bw’u Rwanda.

Umwe yagize ati: “ imbogamizi zikunda kuboneka ni imbuto n’ifumbire biri ku giciro kiri hejuru. Tubona nibura n’ifumbire y’icyayi igize Nkunganire byarushaho korohera abaturage.”

URUJENI Sandrine; Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa mu Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi,NAEB, avuga ko byamaze kugaragara ko icyayi cyaba isoko y’ubukungu. Yijeje abagihinga ko ku bufanye n’izindi nzego, barakorera ubuvugizi iki cyifuzo.

Ati: “ icyayi kiri mu bihingwa ngengabukungu, ntabwo twakigereranya n’ibindi byo kurya. Ahubwo kizana amafaranga, cyakagombye no gufasha ibindi bihingwa umuhinzi afite. Rero icyo turi gukora ni ukugira uburyo twakongera agaciro k’icyayi cyacu kuko iyo ukoze cyiza, ukabona amafaranga menshi kuko iyo uyabonye bigufasha no kugura za nyongeramusaruro.”

Yongeraho ko “Aho rero niho turi gushyira imbaraga cyane kugira ngo tube twashaka amasoko meza, igiciro kizamuke kuko uyu munsi igiciro cyacu kigurwa mu madolari nicyo cyiza cyacyo.”

Icyayi cyatangiye guhingwa mu Rwanda mu mwaka wa 1964, aho byasaga n’ibigoranye ko hari abakwibumbira mu makoperative kugira ngo bahinge iki gihingwa. Ariko ubu, mu Rwanda habarurwa  amakoperative agera kuri 21, ndetse hari n’abahinzi bacyo barenga ibihumbi  48.

Aba batanga umusaruro uza ku isonga y'ibyoherezwa mu mahanga ukinjiriza u Rwanda akayabo bituma icyayi bagihimba amazina arimo ‘inka idateka’ ndetse na’ zahabu y’icyatsi’.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star –Iburengerazuba.

 May 22, 2024 - 14:10