
Rubavu: bahangayikishijwe n’abaragira imyaka yabo bakanabakubita
Aug 9, 2024 - 16:35
Abaturage bo mu mirenge ya Busasamana na Mudende baravuga ko bahangayikishijwe n’amashumba bari kuragira imyaka yabo, ushatse kubabuza bakabakubita, abandi bakabatemesha imihoro. Ubuyobozi bwemeza ko iki kibazo gihari ariko abashumba bari gukora urugomo barigufatwa bagahanwa n’amategeko.
kwamamaza
Abaturage bo mu mirenge ya Mudende na Busasamana mu karere ka Rubavu bataka guhohoterwa n’abashumba bari kuragirira imyaka yabo, nuko ugerageje gukura inka mu mirima bakamukubita inkoni z’iminzenze, abandi bakabatemesha umuhoro.
Umwe yagize ati: “ikibazo dufite ni icy’urugomo rw’abashumba bajya koneshereza umuturage, yababuza bakamukubita! Hari n’uwo dufite banatemye! Bamutemesheje umuhoro.”
Undi ati: “babizanamo kurwana nuko umushumba yaba afite umupanga [umuhoro] bakaba bagutema. Twagira bamutemeye hariya ku musozi! Uretse kubyakira nta kindi kuko hari igihe uhura n’umuntu wenda yinywereye itabi…”
Twagirimana wo mu murenge wa Mudende mu mudugudu wa Karandaryi, uherutse gutemwa n’abashumba ubwo yarasanze baragiye mu murima we, yagize ati: “ abashumba ba Kabera nibwo bantemye! Urabona barankubise, iyi nkoni yankikije aha [ mu misaya]! Bari barikonesha biriya bigori nuko mva aha tujya kuzikuramo, tuzikuyemo nta bindi byabaye uretse gukubita gusa.”

Abaturage bavuga ko bahangayiyikishijwe n’urugomo rw’aba bashumba, bagasaba ko inzego bireba kubatabara.
Umwe ati:” zaturenganura kuko tuba turi kurengana! Nonese tuzagera aho guhinga imyaka yacu noneho baze bayiragire, nubabuza bagukubite baguhoye ubusa!”
MURINDANGABO ERIC;uyobora umurenge wa Mudende nawe yemeza ko urugomo rw’abashumba ruhari. Avuga ko batangiye gufatwa bakabihanirwa.
Ati: “muri rusange, abashumba basanzwe bagira urugomo ariko abo dusanze bakoze urugomo turamuhana nk’undi wese…nta muturage ufite uburenganzira bwo gukorera undi urugomo. Yaba umushumba cyangwa undi wese ukora ibikorwa bindi, iyo akoze urugomo arahanwa. Nta gihe tutabafata…”

Ibibazo cy’abashumba boneshereza abaturage ugerageje gukora amatungo mu mirima agakubitwa nabo, si uyu munsi gusa cyumvikanye mu karere ka Rubavu kuko abahoboterwa bakunze kukigaragaza, ariko gukemuka byo bigasa n’ibitari ibya hafa aho.
Hakomezwa kwibanza impamvu bitarangira nk’uko ibindi bibazo bishirwaho iherezo, nubwo hari n’abavuga ko biterwa nuko abo bafashe bakabajyanira inzego bireba bahita bongera kubagarukamo.
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/QanmjaaUN2Y?si=rG7buBp86jRdX-Wp" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>
@Emmanuel BIZIMAMA/ Isango Star –Rubavu.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


