Rubavu: Abatishoboye basenyewe n'umuyaga uva mu birunga barasaba kugobokwa

Bamwe mu batugarage batishoboye bo mu murenge wa Cyanzarwe baherutse kwibasirwa n'ibiza by'imvura n'umuyaga barasaba gufashwa kuko ntacyo basigarane. Ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu buvuga bwatangiye ibikorwa byo kugoboka abahuye n'ibiza mu buryo bwihutirwa.

kwamamaza

Abaturage bo mu murenge wa Cyanzarwe wo mu karere ka Rubavu, nibo barimo bamwe baherutse kwibasirwa n'ibiza by'imvura yaguye ivanze n'umuyaga mwishi, mu mpera z'icyumweru gishize.

Umuturage umwe ati:" hano haje umuyaga w'inkuba, yewe nta nzu yasigaye! Sinzi uko byagenze kuko nanjye nibwo nawubona, wagiye urandura imishingiriro n'ibishyimbo, inzu zikagwa, intoki ntihagire insina isigara. Rwose ni agahomamunwa, abantu bari hanze."

Undi ati:"twasigaye iheruheru, twasigaye hanze, nta kantu dufite ho kwikinga kuko kugeza ubu ducumbitse mu nzu z'abaturanyi none bari kutubwira ngo ni ukubaha amafaranga. Umuyaga waje ari mwinshi uransenyera, bamwe muri bagenzi banjye amazu yabo araguruka."

Bravuga ko bikomeje kubagiraho ingaruka kuko hari nabo byasize ntaho bahagaze, bagasaba ko bafashwa.

Umwe ati:" mwatuvuganira Leta ikadufasha, wenda ikaduha amabati noneho umuntu agasanura ibyasigaye."

Undi ati:" Leta y'ubumwe irwana ku baturage bayo, yareba uko yaturwanaho tukareba ahantu twarambika umusaya."

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage, ISHIMWE Pacifique, avuga ko batangiye ibikorwa byo kubafasha bitewe nicyo bagendeshe kandi ko bikomeje binyuze mu buryo bashizeho bwihutirwa burimo no gukora mu joro.

Ati:" utishoboye we tumuha amabati yo gusakara kuko ibiza biba hariya ubundi ni imiyaga iva mu birunga. Iyo tubona hazakorwa n'ibindi, turabakodeshereza ariko tukabaha n'ibikoresho byibanze. Buriya kuva ku maturities 20 z'ukwezi kwa kane kugeza ku 10 z'ukwa gatanu turaramo, tuba dukora amasaha yose kuburyo umuturage ugize ikibazo ahita ahamagara."

Abaturage bagaragaza ko bibasiwe n'inkubiri y'umuyaga yaje mu mvura nyinshi, uretse n'amazu bari batuyemo yatwawe nabyo, ntibyasize n'imyaka iri mu mirima ndetse niyo bari barasaruye bari bitezeho icyizere cy'ibiribwa byo kubatunga.

Ikigo cy'igihugu cy'iteganyagihe, Meteo-Rwanda, gitanga umuburo ko muri iyi minsi hagetanyijwe imvura ivanze n'umuyaga, ari nako inzego zitandukanye zisaba abaturage bari ahashobora gushira ubuzima bwabo mu kaga kuhava.

@Emmanel BIZIMANA / Isango Star - RUBAVU.1

 May 8, 2025 - 12:39