Gisagara: Urwagwa rutiza umurindi ubuharike, abagore bamwe basigaye barara hanze

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Gishubi baravuga ko ubuharike busigaye bubaraza hanze maze uburenganzira bwabo bukaharenganira. Nimugihe abagabo bavuga ko guharika abagore babo babiterwa n'urwagwa baba banyoye.

kwamamaza

Abagore bamwe mu batuye mu Murenge wa Gishubi bavuga ko bahozwa ku nkeke bitewe no guharikwa n'abagabo babo kugeza n'ubwo bamwe barazwa hanze. Basaba ko bafashwa bigacika, abantu bataricana.

Umwe yagize ati: “hari n’igihe agenda akamara gatatu, kane iyo noneho akazagaruka mu rugo ameze nk’intare!”

Undi ati:”ibintu by’ubuharike birahari, umugabo agira atya tweejeje nk’iyo myaka akagenda, akigira ku muhanda akishakira umugore wa karabye wowe wasigaye mu rugo. Yaza akakubwira ngo wowe nta na gahunda ufite, nturi n’umuntu, vuga umviriye mu rugo.”

“byambayeho nanjye, ntabwo naraye mu rugo! Yaje, aza n’ijoro akubita inzugi n’imigeri, nanatabaje abantu baza gutabara! Hanyuma ndacika, nasohotse niruka ndigendera.”

Aba bagore barimo uvuga ko urwe yaruvuyemo kare basaba ko umugore wa kabiri yajya yirukanwa, ati”njye naruvuyemo kera ndetse n’umugore yashatse babyaranye abana ari bakuru. Icyifuzo cyanjye ni uko bahaguruka bakajya birukana uwo wa kabiri.”

Undi ati: “ ubuyobozi bwadufasha bukadukurikiranira ibi bibazo hakiri kare, abantu bataricana, abana batarangara bagata amashuli, bagakurikirana ibibazo byacu hakiri kare kuko turi kuharenganira.”

Ku ruhande rw’abagabo bo muri uyu Murenge, bavuga ko ibyo babiterwa n'umusa w'urwagwa baba banyoye.

Umwe ati:“nonese urumva umuntu amaze gushyiramo icupa byabura! Ikibazo ni akagwa umuntu aba anyweye! Ni ziriya nzoga bazana, uhaze rero arabyina.”

Icyakora Hon. MUSABYIMANA Jean Claude; Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, aherutse kuvuga ko umuntu wese uharitse uwo bashakanye, agiye kujya akurikiranwa mu nkiko.

Ati: “ingamba dufite ni uko umuntu wese uharitswe agomba gutangirwa ikirego, agafatwa agakurikiranwa kuko amategeko yacu arabikurikirana kandi ntabwo twemera ko abantu batubahiriza amategeko.”

“ingamba ya kabiri inakomeye ni ugukomeza kwigisha, cyane cyane kwigisha ingo, mbere na mbere abagabo kubabwira ko gukora ibyo ari ikosa. Noneho gikomeye ni ukwigisha abagore kuko nibo ba mbere bamenya ko umugabo we yaharitse ndetse ninabo baharika kenshi. Nabo kugira ngo baharanire uburenganzira bwabo. Bamenye ko bafite uburenganzira ku mugabo we umwe kandi amufiteho uburenganzira wenyine kuko nta wundi muntu uba umufiteho uburenganzira.”

Mu Mirenge myinshi igize akarere ka Gisagara igaragaramo ubuhinzi bw'urutoki, aho bamwe banihisha ubuyobozi igitoki kimwe bakagikuramo amadomoro y'inzoga z'inkorano. Izi nzoga  nizo zongera ubu buharike buvugwa i Gishubi. Bamwe bavuga ko basanga nazo zikwiye guhangwa ijisho, zigacibwa.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Gisagara.

 Jan 17, 2024 - 15:34