Gukoresha ifumbire yo mu musarane mu buhinzi bigira ingaruka ku buzima bwa muntu

Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kigaragagaza ko gukoresha ifumbire yo mu musarane mu bikorwa by'ubuhinzi bigira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu. Iki kigo cyatangaje ibi nyuma yo gukora ubushakashatsi mu turere 15 tw’igihugu. Nimugihe bamwe mu baturage bakoresheje iyi fumbire yo mu misarane bavuga ko bahinduye imyumvire bagakoresha iy’imborera n’inyongera musaruro kandi umusaruro babona wikubye kabiri.

kwamamaza

Ibi byatangajwe mugihe U Rwanda nk’igihugu kikiri mu nzira y’amajyambere, ubuhinzi bukorwa n’abasaga 70% nkuko bitangazwa n’ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi.

Abakora ubuhinzi usanga biganjemo abo mu bice by’ibyaro, aho hari uturere usanga barakoreshaga  ifumbire yo mu musarane mu rwego rwo kongera umusaruro mu buhinzi bwabo ariko nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe bakayireka.

Nyuma y’ibyo, abakorera ubuhinzi mu karere ka Burera bashimangira ko umusaruro wabo wikubye. Gusa ushobora kwibaza uti ese byagenze bite?

Umwe muribo baganiriye n’umunyamakuru wa Isango Star, yagize ati: “Mbere tukiyikoresha, ntabwo umusaruro wabonekaga nkuko uyu munsi turi gukoresha imborera y’amatungo. Aho wakuraga nk’ibiro 300 by’ibirayi wakoresheje ifumbire yo mu musarane, uyu munsi wahakura nka toni 3.”

Undi ati: “mbere twakoreshaga ifumbire yo mu musarane, akenshi bayifumbizaga mu mashu, bakayiteresha mu birayi, wayishira ku kinyomoro ugasanga kiri gukura vuba kandi tukabona umusaruro mwinshi. Ariko batubwiye ko dushobora kuhakura uburwayi, twarabiretse, ubu turi gukoresha imvaruganda n’imborera.”

“wasangaga abana barware mu nda n’abantu bakuru ariko ibyo byose byaragabanutse.”

HITIYAREMYE Nathan; umukozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, mu ishami rishinzwe kurwanya Malaria byumwihariko agashami gashinzwe kurwanya indwara zititaweho, avuga ko gukoresha iyi fumbire yo mu musarane  bigira ingaruka ku buzima bwa muntu. Ariko agashima ko imyumvire y’abahinzi yahindutse.

Ati: “twakoze ubushakashatsi, hari muri 2020, tureba uko inzoka zo mu nda zihagaze mu baturage b’u Rwanda. Twasanze imwe muri zo ari ugukoresha ifumbire yo mu musarane. Kuva icyo gihe twatangiye gukora ubukangurambaga tugaragariza abaturage ko gukoresha ifumbire yo mu musarane, bagafata umwanda wo mu musarane bakawushyira mu murima ko bitera akaga gakomeye ku muturage.”

“ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko amagi ya ascaris ashobora kumara imyaka itanu ari mazima. Dukora ubukangurambaga bwimbitse, tujya mu turere dutandukanye, hari uturere rero twagiye tugabanya ikoreshwa ry’iyo fumbire mu buryo bugaragara. Ibyo rero byatumye inzoka zo munda zigabanyuka ku buryo bugaragara nubwo tutaragera ku gipimo twifuza, kuko twifuza ko nibura kugira ngo twumve ko dutekanye, ijanisha ry’inzoka zo mu nda mu baturage zigomba kuba ziri munsi ya 20%.”

Mu bufatanye bw’inzego zitandukanye mu guhangana n’ingaruka zishobora gukomoka ku ikoreshwa ry’ifumbire yo mu musarane, abayobozi mu nzego z’ibanze bahamya ko batangiye ingamba zirimo ubukangurambaga no kurushaho gushyigikira gahunda ya Girinka munyarwanda mu rwego rwo gufasha abaturage kubona ifumbire y’imborera, nk’uko bishimangirwa na HABINEZA Jean Paul, ushinzwe iterambere ry’ ubukungu mu karere ka Gisagara.

Yagize ati: “turazamura uburyo bw’uko abaturage bagomba kugira inka kuri buri rugo mu rwego rwo kugira ngo babone ifumbire.”

Imibare itangwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima mu (RBC) yo mu 2020, igaragaza ko mu gihugu hose, uturere 15 ari two dukoresha iyi fumbere yo mu musarane.

Ku isonga Akarere ka Gicumbi niko haza ku kigero cya 77%, Ngororero 72%, Nyamasheke 71%, Rulindo 68%, Nyabihu 60%, Rubavu 57%, Nyamagabe na Rutsiro 54%, Rusizi 53%, Huye 51%, Burera 48%, Nyaruguru 46%, Gisagara 34%, Musanze 24%, ndetse na Karongi iri ku kigero cya 21% mu gukoresha ifumbire yo mu musarane.

Icyakora u Rwanda rwiyemeye kuba rwaramaze kurandura burundu indwara zititaweho kugeza mu mwaka wa 2030. Nimugihe, insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Tujyane mu isuku n’isukura, duhashye indwara ziterwa n’umwanda”.

@KAYITESI Emilienne/Isango Star-Kigali.

 Feb 6, 2024 - 12:49