Burera-Birwa: Bubakiwe biogas basezeranywa guhabwa inka none amaso yaheze mu kirere

Abasirikare bamugariye ku rugamba batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Birwa baravuga bubakiwe ibikoresho bya Bio-Gaz ariko imyaka 4 ishize nta nka bahawe, bitumye ibyo bikoresho byangirika. Icyakora Komosiyo y’igihugu ishinzwe gusezerara no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare ivuga ko iri kugirana ibiganiro n’izindi nzego, ngo bahabwe inka.

kwamamaza

Abahoze ari abasirikare bamugariye kurugamba rwo kubohora igihugu batujwe mu mudugugudu wa Bigwa [wanatujwemo abakuwe mu birwa by’ibiyaga nya Ruhondo] uherereye mu murenge wa Rugarama mu karere ka Burera, barashimira ko bahawe aho kuba.

 Rt Staff Sergeant IYAMUREMYE Jean De Dieu yabwiye Isango Star ko “twari turi kuburabura, tutagira aho kuba.”

Nubwo bimeze bityo ariko, we na bagenzi be hamwe n’abahagarariwe n’abafasha babo kubw’ubumuga bukabije, bavuga ko mubyo bahawe harimo bio-gaz ndetse bakabemerera n’inka. Gusa hashize imyaka ine ntazo bahawe, ahubwo basagasabwa ko bajya basaba amase mu baturanyi babo.

Icyakora bavuga ko ibyo bitarambye kuko nabo yababamye make barayabima, none ibyo bikoresho bya biogas bikaba byarashaje.

Umwe ati: “baratubwiye ngo tuzajye tujya gusaba amase ducane. Gusaba amase ntabwo twabishobora! Nonese wajya gusaba amata ugasaba n’amase! Ngo tujye tujya gusaba amase! N’ejo bundi baratubwiye…!”

Undi ati: “nkajye nka staff sergeant…mu kuyasaba wenda usaba umuntu rimwe, yaba ari umunyempuhwe akaguha rimwe. Leta yateguye ibyo ariko igisabwa kubigomba gukoreshwa na biogas ntibyabonetse. Aho bipfira ntabwo tuhazi cyangwa uko bigenda.”

“nta mase tubona! Nonese ntibijyana, nonese wacana biogas amase uyakuye hehe?”

“baduhaye biogas kandi batubwira ko zikora zikeneye amase. Dutegereza ko tugomba guhabwa inka ntitwazibona. Ubwo rero wenda iyo nifashe muri makeya nk’ejo ntabwo nsubirayo! Niba ayampaye none, ejo ntabwo nzasubirayo! Ubwo ni uko iby’amase byagenze nuko natwe turatuza turazihorera.”

Basaba ko bahabwa izo nka kuko ibikoresho bya biogas bikomeje kwangirika kandi bikaba bitakora badafite inka zitanga amase.

Umwe ati: “ bavuga ko izo za Biogaz zikoreshwa n’amase kuko kugeza na n’ubu nta mase kuko nta nka dufite. Usaba ayo mase ariko ubwa gatatu ati ibyo sibyo tuzahoramo.”

Undi ati: “abantu barabazanye batii barabaha biogaz ngo bajye bacanaho ngo barabaha n’inka. Nta nka babahaye, nonese baziko twacana nta mase dushyizemo?”

Ku mpamvu z’umuco kandi, banavuga ko nta wasabye amata ngo asabe n’amase! Gusa abaturanyi babo bavuga ko impamvu batayabahaye byatewe no kuba nabo yarababanye make.

Umwe ati: “ impamvu twayabimaga ni uko izacu nazo zabaga zikeneye amase! Nonese se njyewe biogas yanjye nayishiramo iki ikeneye amase? Ni igisebo gikomeye, muri iyi si ntawe ugisabiriza! Ubwo se wasabi n’amase?”

Hon.NYIRAHABINEZA Valerie; Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusuziba mu buzima busanzwe abari abasirikare, avuga  ko hari  imiryango mur’iyi yari yahawe inka kandi n’abasigaye hari gushakwa uko bazihabwa ndetse bikajyana n’ubutaka bwo kuzihingiraho ubwatsi.

Ati: “gahunda za leta zose zikorerwa hariya iwacu mu cyaro, uwamugariye ku rugamba cyangwa uwo wahoze mu ngabo ariko wasubijwe mu buzima busanzwe nawe zigomba kumugeraho. Nubwo rwose dufite iyo gahunda,mu cyumweru gitaha dufatanyije na reserve force n’ubuyobozi bw’akagali, turebe ikibazo kijyanye nuko abo ngabo bahawe inka bashobora kubona aho bahinga ubwatsi. N’abatarazihabwa bakazazihabwa ariko bafite aho bahinga ubwatsi.”

Abahoze ari abasirikare bagasezererwa bagasubizwa mu buzima busanzwe, iyi kimisiyo ishimangira ko gahunda zose zigenewa abaturage nabo baba bazikwiye kuko bamaze kuba abasivile nk’abandi bose, nubwo hari ibindi bikoresho bigenwa n’itege ko bahabwa mugihe cyo gusezererwa. Aba bamugariye kurugamba batujwe muri uyu mudugudu, banavuga ko bahabwa ubuvuzi bw’ibanze n’imiti yo kuborohereza.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- Burera.

 Jan 12, 2024 - 15:22