Ababyeyi barasabwa kureka kwitwaza ikiguzi cy’umuti w’amenyo.

Ikigo cy'igihugu cyita ku buzima, RBC, kirasaba ababyeyi gukuraho urwitwazo rw’uko umuti usukura amenyo uhenze, bakawushyira mu bikoresho byibanze nkenerwa mu rwego rwo kwirinda indwara zo mu kanwa. Ibi byagarutsweho mugihe hari abana n’abanyeshuli bavuga ko hari bagenzi babo babanukira mu kanwa.

kwamamaza

Ubwo abanyeshuli biga ku ishuri ribanza rya Kacyiru ahakorewe ubukangurambaga bw'umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bwo mu kanwa, bamwe bavuga ko basobanukiwe n’akamaro k’isuku yo mu kanwa.

Icyakora bagaragaje ko hari bagenzi babo bafite mu kanwa habanukira bitewe no kubura ubushobozi bwo gukura umuti wifashishwa mu gusukura mu kanwa.

Umwe yagize ati:“ hari uwambwiye y’uko igituma atiborosa ari ukubura ubushobozi bwo kugura colgate. Nyine aba avuga wumva umwuka mubi usohoka mu kanywa. Birashoboka ko bazirwara [indwara zo mu kanywa] kuko batiborosa. Barwara nk’ifumbi... nabagira inama yo kujya ababsha kwiborosa uko babishoboye.”

Irene Bagahirwa; umukozi wa RBC, mu ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura, avuga ko umuti wifashishwa koza mu kanwa ukwiye kuza mu bikoresho by’ibanze nkenerwa.

Ati: “ twebwe tubibara mu myumvire kurusha uko byaba ubushobozi. Umuti w’amenyo n’umuroso bw’amenyo  nabyo byakagombye kujya kuri lisiti ya bya bintu bikenerwa, nk’uko yazagura amazi yo kunywa aho kugira ngo dutegereze ibizaza ari iby’ubuntu.”

Dr. Pacal Ndayizeye; muganga w’amenyo n’indwara zo mu kanwa mu bitaro by’i Kanombe, avuga ko kwita ku isuku yo mu kanwa birinda indwara zifata amenyo.

Ati: “iyo umuntu atitaye ku isuku yo mu kanywa ni imwe mu mapmvu nkuru ishobora gutuma yarwara amenyo, ishinya cyangwa se izindi ndwara zo mu kanya. Muri colgate harimo ibintu bikomeza amenyo bigatuma atabasha gucukuka.”

 Mu cyegeranyo cyakozwe na RBC mu mwaka w’  2021 cyagaragaje ko abantu 57 % aribo bivuje indwara zo mu kanwa, icyo gihe basanze abana aribo bugarijwe cyane.  

Ni impamvu ikomeye yatumye mu bukangurambaga abana bitabwaho. Bagahirwa, ati: “[umwana] icyo umwigishije akiri umwana agifata vuba cyane kurusha umuntu mukuru. Rero turifuza ko abana bazamukana ubwo butumwa ndetse bakadufasha no guhindura communaute muri rusange.”

@Agnes Kamaliza/Isango Star-Kigali.

 Mar 21, 2023 - 11:49