
RSSB yatangiye gukemura ikibazo cy’ibura ry’imiti kwa muganga ku bakoresha ubwisungane mu kwivuza
Sep 11, 2025 - 10:39
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwatangaje ko ruri gushyira imbaraga mu bikorwa byo gushakira umuti ikibazo cy’ibura ry’imiti rikunze kugaragara mu mavuriro amwe n'amwe ku bakoresha Mutuelle de Santé. Nimugihe abakoresha ubu bwishingizi mu kwivuza bakunze kugaragaza ko basabwa kujya kuyigura muri farumasi zo hanze y'amavuriro.
kwamamaza
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 10 Nzeri (09) 2025, Dr. Hitimana; ushinzwe ibigenerwa abanyamuryango muri RSSB, yavuze ko uru rwego ruri gukorana na Minisiteri y’Ubuzima ndetse na Rwanda Medical Supply (RMS) kugura ngo ibibazo bimwe na bimwe bituma imiti ibura bikemuke.
Yasobanuye ko iki kibazo akenshi kigaragara mu bitaro bimwe na bimwe kubera impamvu zitandukanye zirimo no kudaha agaciro imiti.
Yagize ati:" Kuko iboneka hasi [ibigo nderabuzima] kuruta hejuru [ku bitaro], kuko uko ujya mu bitaro ni ko urutonde rw’imiti rwiyongera bakagombye kuba bafite, kubura umwe cyangwa ibiri ni ibintu bishoboka. Icya kabiri ni uko n’ibitaro bishobora kugira ibintu byinshi bibazwa, ugasanga wenda imiti ntihawe agaciro nk’uko bigenda mu bigo nderabuzima, ubundi ikigo nderabuzima kidafite imiti gishatse cyafunga.”

Mu gukemura iki kibazo, RSSB yatangaje ko yatangiye gukorana n’abikorera basanzwe bafite ubunararibonye mu bucuruzi bw’imiti kugira ngo bakorere mu bitaro, cyane ibikunda guhura n'ikibazo cy'ibura ry'imiti.
Ati: “Bimwe mu byo turi kuvugana na RMS ni uko twarebye ibitaro bikunda kugira ibibazo byo kubura imiti, tunavugana na byo, ubu turi gukora ku buryo dukorana, tugakorana n’abantu bamenyereye ubucuruzi bw’imiti bakaba ari bo baza gukora mu bitaro…. Ya farumasi imenyereye iby’ubucuruzi bw’imiti akaba ari yo iza gukorera mu bitaro, akaba ari yo tuzajya tubaza ko imiti ihari, kuko bo baba bashobora kuyigura muri RMS cyangwa ahandi.”
Dr. Hitimana yavuze ko hari abafatanyabikorwa babiri bamaze kuboneka, bagiye gutangira gukorera mu bitaro bike nk’isuzuma, haherewe ku bitaro byaburaga imiti.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


