RIB yerekanye agatsiko k'abajura bajujubije abantu

Kuri uyu wa 2 urwego rw’ubugenzacyaha RIB rweretse itangazamakuru agatsiko k’abasore 6 bamaze igihe barayogoje umujyi wa Kigali bakora ubujura butandukanye ndetse mu buryo butandukanye aho bakodeshaga imodoka maze bakayihindurira ibiyiranga hanyuma bakayikoresha mu bikorwa byabo by’ubujura.

kwamamaza

Ni agatsiko k’abasore bagera kuri 6 bayobowe n’uwitwa Bad Rashid aho bakoze ako gatsiko kagamije kuyogoza abaturage mu bujura bujyanye no gukanika imodoka dore ko abenshi muri bo bari barize ubukanishi mu mashuri yabugenewe.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyagaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry ati "Bad Rashid afite imashini zikoreshwa mu magaraje ateye imbere, yafataga iyo mashini akagenda akegera imodoka iparitse ahantu agakoresha ya mashini akayifunga imodoka ntiyake, muri icyo gikorwa yabaga yagennye umwe uri hafi, bakaza mu modoka babaga bakodesheje bambaye ibisarubeti byiza bakabaza nyiri modoka kumudepana barangiza bagafata ya mashini bakereka nyiri modoka ibyapfuye".   

Ngo kandi ibyo byakurikirwaga no kwiba pulake z’imodoka bakazambika izo bakodesheje bakajya mu maduka amangazini na sitasiyo za lisanse bagasiga babacyucyuye batishyuye n’ibyo baje guhaha.

Umwe mu bibwe ati "nanjye baraje basanga imodoka iraparitse mu gipangu bakuraho pulake barangije bakajya bajya kuri sitasiyo bakanywa lisanse bagahita biruka ngahita mbona mesaje no kuri sitasiyo bakajya bampamagara, aho bagiye kwiba hose bakampamagara".

Undi ati "narindi mukazi imodoka iraza ndayiyobora bisanzwe mbaza banywa esanse y'angahe barambwira ngo baranywa ibihumbi 45Frw mu gihe bavuze ayo mafaranga ndababwira ngo bafungure aho gushyiriramo esanse bafungura nabi baba bafunguye butu bansaba kubafungira butu".

"Nkireba muri butu mba mbonyemo pulake nyinshi numva umutima urandiye mba mpamagaye mugenzi wanjye dukorana ngo abishyuze baramubeshya ngo bishyuye na telephone mu gihe ndikubasaba telephone banyereke mesaje ya Momo bahita batsa imodoka uwari urimo imbere ahita ankurura bandenza kukazi mvuza induru akaboko kamwe kari imbere akandi kari inyuma barandekura nikubita hasi".           

Ni ibintu urwego rw’ubugenzacyaha RIB ruvuga ko bibumbiye mu byaha bigera kuri 6 bakekwaho birimo kurema agatsiko k’ubugizi bwa nabi, ubujura bukoresheje ikiboko cyangwa ibikangisho, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, icyaha cy’ubuhemu n’icyaha cyo kwangiza ibintu by’undi.

Ibi byaha biramutse bibahamye bakatirwa n'inkiko ibihano bibakwiriye. 

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Apr 3, 2024 - 07:43