RIB yerekanye abatekamutwe biyita abapfumu n'abahanuzi , Abadiyasipora baraburirwa

Kuri uyu wa Gatatu kuri sitasiyo y’urwego rw’ubugenzacyaha RIB i Remera, heretswe itangazamakuru abiyita abavuzi gakondo bihesha ibya rubanda bakoresheje ubutekamutwe bwo kubabeshya ko bavura indwara zananiranye bifashishije ubupfumu n'uburaguzi, bakabikora bifashishije impu z’inyamaswa, uducuma tw’imitwe ibiri, inzoka, akanyamasyo n'amafu y’ibyatsi bitandukanye n'ibindi.

kwamamaza

Abagabo uko ari batatu umwe afite ubwenegihugu bwa Congo, bafatiwe mu karere ka Kamonyi aho bari barimuriye icyo bita Laboratware yabo iba itatsemo impu z’inyamaswa, inzoka ibibindi ndetse n'uducuma dufite iminwa ibiri n'akanyamasyo.

Abakurikiranyweho ibi byaha bari hagati y'imyaka 20 na 40, bakurikiranyweho ibyaha 6 birimo iby'ubushukanyi n'ubuhanuzi bubeshya abantu bakabacucura utwabo bababwira ko babavura indwara zose.

Dr. Murangira B. Thiery umuvugizi wa RIB yavuze ko aba bagabo ibi byaha babikoraga babeshya ababagannye muburyo bw’amayeri menshi.

Ati "aba bantu bakoresha uburyo bwinshi hari abo babeshya ko ibyibwe bari bubigaruze, baba bafite abakomisiyoneri babahuza na bariya bantu, uwibwe akabaha amafaranga bakabigaruza, urwaye ngo bakamuha umuti, ugiyeyo abagana bamwinjiza muri ya Laboratwari yabo itatsemo impu zitandukanye n'ibimene by'ibibindi, muri icyo cyumba baba bashyizemo akarugu nyuma y'icyirugu hakicaramo abitwa abakurambere, bavuga muri ya majwi akanganye umuntu bakamutigisa amafaranga bakayamukuramo, hari uwo batwaye miliyoni 8Frw ashaka kugaruza miliyoni 50Frw".        

Aba biyita abavuzi gakondo ntabyangombwa bagira bitangwa n'urwego urwo arirwo rwose, naho abiyita abahanuzi bo bakoresha ibikangisho babeshya ko hari ibigiye kubabaho, bakabasaba ituro ryo kumusengera.

Dr. Murangira B. Theiry akomeza avuga ko RIB itazarebera bene aba bantu akanaburira aba-Diyasipora ko baba maso kuko ibikorwa nk'ibi bishyira ubuzima bw'abantu mukaga.

Ati "abiyita abahanuzi b'ibinyoma bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, ubuhanuzi bupfuye nabyo biragenda bigaragara kandi bimaze kugira ijanisha rinini, ibikorwa nk'ibi usibye kuba bishyira ubuzima bw'abaturarwanda mukaga birabashegesha mu buryo bw'umutungo, RIB ntabwo izatezuka ku ntego yayo yo kubarwanya, inzego za Leta zirahari, ubufatanye burahari n'abaturage, ubushake turabufite, ubushobozi turabufite n'ubwenge". 

"Abadiyasipora reka mbagenere ubutumwa, muri ino minsi turi kwakira ibirego by'Abadiyasipora babashywe ibintu nk'ibingibi, hariya ni ukujijwa kandi ntabwo babaka amafaranga make, Abadiyasipora ayo mafaranga mushake uburyo bundi muyakoreshamo aho kwirirwa muyaha abantu bababeshya ibintu runaka". 

Bakurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo gutunga, kugura inyamaswa yo mu gasozi n’ibindi byaha bibiri bibishamikiyeho, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi.

Ibyaha nk’ibi mu myaka itatu ishize, uru rwego rwakiriye 117, ababikekwaho barenga 213 naho amafaranga yibwe angana na miliyoni 102 n'ibihumbi 400Frw.

Muri ibi byaha bakekwaho, ikiremereye gihanishwa igifungo cy’imyaka 10, igito kigahanishwa imyaka 2 n'ihazabu ya miliyoni 3 kugeza kuri 5, kuri ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Apr 4, 2024 - 07:52