RIB yataye muri yombi Bucyanayandi Emmanuel wiyita umuvugabutumwa wasabaga abantu gutanga amafaranga

Ku bufatanye na Polisi y'u Rwanda, RIB yafashe Bucyanayandi Emmanuel wiyita umuvugamutumwa wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi akabasaba gutanga amafaranga kugira ngo batagira ibyago by'urupfu, indwara cyangwa ngo bakubirwe inshuro 5 ibyo batanze nk'ituro.

kwamamaza

Afungiye kuri Station ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB na Polisi barasaba abaturarwanda kudaha agaciro inyigisho nka ziriya zibizeza ibitangaza, kuko zigamije kubamaraho imitungo yabo ndetse no kubayobya, ahubwo bakita ku murimo bakarushaho kwiteza imbere.

RIB na Polisi barihanangiriza abantu bose bihisha mu buhanuzi bagamije kwiba ndetse no kuriganya abantu ko batazihanganirwa.

 Oct 21, 2025 - 11:58