RIB irasaba urubyiruko kwirinda ababashukisha iyezandonke bakabashora mubyaha

Kuri uyu wa Kane urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha rwerekanye, abantu 7 bafatiwe mu bikorwa by'ubujura bw'amafaranga bibye mu buryo bw'ikoranabuhanga, aba bafashwe bamaze kwiba akabakaba miliyoni 100 Frw.

kwamamaza

Muri aba 7 n’abandi bagishakishwa, harimo babiri bafite ubwenegihugu bwa Uganda, biganjemo urubyiruko. Dr. Murangira B. Thierry, umuvugizi w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, asobanura uko ubu bujura bwakozwe bukoreshejwe mudasobwa.

Ati "mu rwego rwo kwirinda bimwe mu byaha bimaze iminsi bigaragara harimo uruhare rw'urubyiruko rw'u Rwanda rukoreshwa hakoreshwa konte ziba zarafunguwe muri banki hano mu gihugu ndetse n'amakarita ya banki zimwe twita ATM card.

"Murindagwi Patrick nk'ubahagarariye hano mu Rwanda ukorana n'abandi bari hanze bari gushakishwa, uyu yashatse abandi bashaka abandi bantu cyane cyane urubyiruko bakarubwira ngo wowe genda ufunguze konti baguhe na ATM card nurangiza wowe ubiduhe dukore 'deal' nuko babyita, hanyuma amafaranga azajya aca kuri konte yawe tuzajya tuguha 40%, bose bafashwe konte zabo zari zacishijweho amafaranga, baciye ku ishami rya banki riri mu gihugu kimwe bavugana n'umukozi w'iyo banki muri icyo gihugu abaha icyuho bagerageza kwinjira kuri banki ya hano nibwo bahise bafatwa". 

Dr. Murangira akomeza asaba abanyarwanda, by’umwihariko abakiri urubyiruko kwirinda bene ibi byaha, yaba kubyishoramo cyangwa kwemera ababashukisha indonke, ariko n’ibigo by’imari birasabwa gukaza umutekano mu ikoranabuhanga.

Ati "rubyiruko rw'i Rwanda turabasaba ko mwagira amakenga mukava muri ibi bintu byo kwishora muri ibi byaha ngo mwizezwa ko muzabona amafaranga menshi, banki zirasabwa nazo kubaka sisiteme ikomeye, sisiteme idashobora gutanga icyuho kandi burya umuntu ni umuntu ntabwo ugomba kwizera umuntu, ntabwo umuntu yagombye guca ku ishami ry'iyo banki iri mu kindi gihugu ngo ahite yinjira mu bikorwa bibera muyindi banki, icyo ni icyuho bagomba kuziba".     

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, rugaragaza ko aba bafashwe bakurikiranyweho ibyaha 4 birimo kurema umutwe w’abagizi banabi, iyezandonke, kwinjira muri mudasobwa, ndetse n’icyaha cy'ubujura.

Nibaramuka bahamwe n'ibi byaha bazanishwa ibihano birimo gufungwa hagati y’imyaka 2 na 15 n'ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri 3 kugera kuri 5 z'indonke yinjijwe.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Jul 26, 2024 - 08:50