Kwigisha amateka y’u Rwanda arimo aya jenoside mu cyongereza; imbogamizi ku barimu n’abanyeshuli!

Hari abagaragaza ko kuba inyigisho z’amateka mu mashuri zirimo n’amasomo arebana n’aya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994 yigishwa mu rurimi rw’icyongereza [aho kuba mu rurimi rw’ikinyarwanda] bikiri imbogamizi, haba ku barimu ndetse n’abanyeshuri muri rusange. Minisiteri y’uburezi; Mineduc, ivuga ko ibyo atari imbogamizi ndetse ko atari urwitwazo ku kumenya amateka ya nyayo y’u Rwanda.

kwamamaza

BARANYIZIGIYE Jeanne D’Arc; umukozi mu kigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda, ni umwe mu bagaragaza ko kuba amateka y’u Rwanda arimo n’arebana na jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 kuba yigishwa mu mashuri ariko binyuze mu rurimi rw’icyongereza ari bimwe mu abanyeshuri n’abarezi muri rusange.

Yagize ati: “ururimi dukoresha mu kwigisha mu mashuli yo mu Rwanda ni icyongereza. Bivuze ko n’aya masomo y’amateka…nayo atangwa mu rurimi rw’icyongereza. Ariko mwarimu nk’ibintu bigoye, ashimangira ko ashobora kuba asobanura mu Kinyarwanda kugira ngo birusheho kumvikana. Ariko ubundi amasomo uko ateguye haba mu nteganyanyigisho no mu mfashanyigisho biteguwe mu cyongereza.”

GUSA TWAGIRAYEZU Gaspard; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, yavuze ko ururimi rw’icyongereza ari rwagenewe kwigishwamo amasomo yose mu Rwanda uretse izindi ndimi. N’aho ku bijyanye n’amateka yihariye, avuga ko abarezi bajya bifashisha infashanyigisho zindi mu buryo bwo gusobanurira abo bigisha.

Yifashishije ubutumwa bugufi, yagize ati: “Ururimi rwigishwamo ni icyongereza: bivuze ko amasomo yose yigishwa mu cyongereza uretse indi zindi. Gusa ku mateka; hari ibitabo biri mu rurimi rw’ikinyarwanda byakoreshwa mu mashuli ndetse n’ibiganiro nyongera.”

Ibi abihurizaho na KARANGWA Sewase; impuguke mu by’uburezi. Avuga ko ibyo bitakabaye urwitwazo ku kumenya no gusobanukirwa amateka y’u rwanda ndetse n’ayaranze jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ati: “nibyo koko hari imfashanyigisho ziri mu rurimi rw’icyongereza ariko iyo ukora ubushakashatsi tuvuge ushaka kwigisha ushobora no kuvoma mu zindi ndimi. Ushobora kubikura mu cyongereza, wabikura mu gifaransa ukabyigisha mu Kinyarwanda. Ntibivuze ko rwose niba ushaka gutanga isomo ukoresheje ururimi rw’ikinyarwanda, ko uzitiwe mu gukora ubushakashatsi mu zindi ndimi.”

“ wenda imbogamizi tugifite ni ikibazo cyo kumenya indimi. Ariko ahari ikibazo cyo kumenya indi, abantu mu burezi tugomba kunganirana kuko habaho gufashanya mu rurimi nifuza kwigishamo. Ariko kugeza ubu rwose, abantu nta rwitwazo bagira rw’uko nta mfashanyigisho zihari zihagije zakwigisha ku mateka y’u Rwanda, wenda ikizakomeza ni ukuzihugura no kuzikungahaza…”

“ rwose ntabwo abantu babigira urwitwazo ko nta mfashanyigisho ziri mu rurimi rw’ikinyarwanda.”   

 Imfashanyigisho n’integanyanyigisho mu mashuri mato n’amakuru mu rwanda zigishwa mu rurimi rw’icyongereza nkuko byateganyijwe ari naho inzego za leta zisaba yaba abanyeshuri abarezi n’abandi gukurikiranira hafi yaba ibiganiro n’izindi nyigisho kugirango bitavaho bivamo kugoreka amateka.

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Apr 13, 2023 - 13:22