Ababyeyi batubahiriza inshingano zo kurera bagiye kujya bahanwa

Ikigo cy’Igihugu cy’igororamuco (NRS), kiraburira ababyeyi bose batubahiriza inshingano zo kurera abana babo bikabaviramo kujya mu buzererezi, ko bagiye kujya bafatirwa ibihano birimo no gufungwa.

kwamamaza

Byagarutsweho n’Umuyobozi mukuru wa NRS, Fred Mufulukye, ku wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022, mu muhango wo gusura abagororerwa mu Kigo cy’igororamuco cya Gitagata, giherereye mu kagari ka Gitagata, mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera.

Mufulukye yavuze ko Leta ikora ibishoboka byose ikabanza kurwaza Umunyarwanda, kugira ngo ashobore gukora ibikwiye, ariko ngo uhereye no kw’itegeko Ishinga rya Repabulika y’u Rwanda, umwana arererwa mu muryango.

Ati “Hari n’andi mategeko, itegeko ry’umuryango, itegeko rirengera abana, ingingo zirahari ziteganya n’ibihano ku mwana wavukijwe uburenganzira, icyo tugiye gukora ni ugufatanya n’inzego. Tumaze iminsi twigisha, bizakomeza, ariko turabona no guhana bigomba kuzamo, kugira ngo abarenga ku nshingano babibazwe”.

Ati “Hari n’ibihano biteganyijwe bijyanye no gufunga, ibijyana n’amande bitewe n’uburemere bw’ikibazo, icyari gikenewe ni ukubanza kwigisha no gufasha, kandi ibyo bimaze igihe bikorwa, ariko no kudahana twibwira ko abantu bazi ko amategeko adahari atanabihanira, bakabikora uko bashatse. Ubwo rero tugomba gukurikiza n’amategeko, kandi muzabibona”.

Umwe mu babyeyi bari baje gusura abana babo witwa Jean Pierre Tujyimbere, avuga ko yaherukaga kubona umwana we mu 2020, ngo umwana yaramubonaga agahunga, ku buryo aheruka kumubona amutangiza ishuri.

Ati “Ngenze hano hari ishusho mbonye, arambonye ararira bigaragara ko akumbuye urukundo rw’ababyeyi, birasaba kumutwara neza buhoro buhoro, wenda baje hano mu buryo butandukanye, ariko hari uwaje ku mpamvu y’umubyeyi. Cya gitsuri, inkoni, utabasha kumuha amahoro, bigatuma ahunga umuryango, ariko ndashima abatuganirije kuko byanyunguye byinshi, byanyeretse uko nzajya ntwara umwana, ku buryo azajya anyiyumvamo akaba inshuti yanjye”.

Fred Mufulukye avuga ko igihe kigeze ngo ababyeyi batubahiriza inshingano zabo ku bana babihanirwa

Kuri ubu mu Kigo cya Gitaganta harimo kugororerwa abantu 325 barimo abagore 147, abakobwa 35 hamwe n’abana bato 143, bafatiwe mu bice bitandukanye by’Igihugu bari mu bikorwa by’ubuzererezi.

Umwe mu bana bari munsi y’imyaka 14 Kigali Today yavuganye na we, yayitangarije ko yavuye iwabo bamurangiye akazi ko mu rugo.

Yagize ati “Nari naracitse iwacu, bandangira akazi i Kigali, barimo kumvunisha ndabatoroka ndagenda, njya mu muhanda baramfata, ngeze i Gikondo banyandikaho ko ndi inzererezi, igihe kigeze baranzana. Tuba hano badutangiza amashuri, badukoresha ikizami cya mbere n’icya kabiri, ubu niga mu wa kabiri w’amashuri abanza, ngiye kwimuka mu mwaka wa gatatu”.

Abayobozi b’uturere bavuga ko ikibazo nyamukuru gituma abana baba inzererezi, ahanini giterwa n’amakimbirane yo miryango.

Benjamine Mukunduhirwe, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ngororero, avuga ko ahanini kuba inzererezi kw’abana bituruka ku makimbirane yo mu miryango.

Ati “Amakimbirane mu miryango arimo gutuma abana bajya mu muhanda cyane, ababyeyi barimo gutandukana ugasanga umwe yashatse umugabo wundi, undi nawe yashatse undi mugore, ugasanga abana babuze aho baba, bagiye kuba kwa mukase bakabana nabi. Mu byo turimo gukora, turimo gushyira imbaraga mu gukemura amakimbirane mu miryango, no kugira ngo imiryango yabanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko isezerane, turebe ko babana neza”.

Uretse ikigo ngororamuco cya Gitagata mu Rwanda, hari ibindi nkacyo birimo icya Iwawa, ndetse na Nyamagabe, byose bikaba bigororerwamo abasaga 5000.

 Aug 21, 2022 - 02:11