RDB yashyizeho amabwiriza mashya mu gihe cy'iminsi mikuru isoza umwaka

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, (RDB) rwatangaje ko mu rwego rwo kwishimira iminsi mikuru isoza umwaka, amasaha yongerewe kuri serivisi zitangwa mu ijoro zirimo utubari n’utubyiniro na resitora.

kwamamaza

Mu itangazo RDB yashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025, ryemeje ko ayo mabwiriza atangira kubahirizwa ku Mbere tariki 22 Ukuboza 2025 kugeza tariki 5 Mutarama 2026.

RDB yemeje ko amasaha yo gufunga mu mibyizi ari saa Cyenda z’ijoro,(kuva ku wa Mbere kugera ku wa Kane).

Ni mu gihe ku wa Gatanu, impera z’icyumweru n’iminsi y’ibiruhuko serivisi zizajya zitangwa amasaha 24 kuri 24.

Amabwiriza asanzwe akurikizwa, arimo ayo kugabanya urusaku no kudatanga cyangwa kutanywa inzoga ku bantu bari munsi y'imyaka 18, azakomeza kubahirizwa.

RDB iributsa abantu bose ko bakwiye kunywa mu rugero kandi bakirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Birabujijwe guha inzoga umuntu bigaragara ko yasinze.

 Dec 21, 2025 - 15:06