RBC itangaza ko abagabo ari bo benshi bapfa biyahuye

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kiravuga ko nubwo umubare munini w’abagore ariwo utekereza gukora igikorwa cyo kwiyahura ariko ubushakashatsi bwo bugaragaza ko ab’igitsina gabo aribo benshi ugereranyije n’abagore mu bapfa biyambuye ubuzima.

kwamamaza

Ukwezi k’Ugushyingo (11) ni ukwezi kwahariwe kubungabunga ubuzima bw’abagabo, by’umwihariko ubuzima bwabo bwo mu mutwe bwabo, nyuma yaho bigaragaye ko hari impamvu zinyuranye ziterwa n’ibibazo bishobora gutera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byibasira abagabo, bikagera n’aho ashobora kwiyahura.

Bamwe mu baturage baganiriye n’Isango Star, bavuga ko “ahubwo ni ikibazo cyo mu mutwe kuko iyo ufite ibibazo byinshi cyane ukabyihererana ni bya bindi wumva ngo umuntu yishwe n’agahinda, yaheranywe n’agahinda noneho bigatuma yanakwiyahura.”

 Undi ati: “abo bagabo benshi bariho kuko hari n’uwo ujya kubona, ukabona umugabo ariyahuye ndetse akiyahura nta n’ikintu avuze.”

Hari abagabo bavuga ko kubahari abagore bitwaza gufungisha abagabo babo igihe bagiranye amakimbirane, bishobora kuvamo guta urugo nabyo bishobora kuvamo agahinda gakabije.

Umwe ati: “muri make n’abagabo bamenye ko bafite uburenganzira mu rugo kuko ubu usgigaye ugira icyo uvuga, umugore ati ndagufungisha, ati ukaruvamo…kandi yararwubatse. Rero aho kugira ngo barwane basigaye bata ingo bakigendera, abandi bakiyahura bitewe no kuba uburenganzira abagore bahawe kubera uburinganire basigaye babwitwaramo nabi bakaba bayoboye urugo akndi mu byukuri bari abafasha , bose bagomba gufashanya.”

Dr Jean Damascene Iyamuremye;  ukuriye agashami gashinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu kigo cy’ubuzima, RBC, yemeza ko ibyo bibazo abagabo bihererana aribyo bishyira ibibazo by’indwara zo mu mutwe no kwiyahura.

Iyamuremye ati: “ Nko ku bantu ijana batekereza : abagore ni 80 mugihe abagabo ari 20. Muri za 20 % z’abagabo biyahura, 100% babitekereje babigeraho. Ibyo rero bijyana na bya bindi by’uko ikintu umugabo atekereje…akigira ibanga kugeza igihe agikoze.”

 Kubera izo mpamvu, hari abavuga y’uko hakenewe aho kuruhukira imitima bagashyira agahinda kabo ahagaragara .

Umugabo umwe, ati: “Ikintu cyakorwa sinzi niba kitakwitwa ubujajwa, ariko hagakwiye kuba hari amasosiyete. Nko mu bihugu byo hanze, hari za clubs ziganiriza abafite ibibazo nk’ibyo kuburyo iyo umuntu agize ikibazo aba azi ko hari club iri uruhande rwe, arayijyamo aganire n’abandi basangiye ibibazo noneho yisanzuye, akavuga ibibazo bye bikarangira. Ninaha mu Rwanda, byagakwiye gukorwa noneho ayo maclub agakorwa.”

Dr Jean Damascene Iyamuremye; avuga ko uko iterambere rikataza  ari nako aho kuganirira n’umwanya nuko bibura ibyo bigaherana umuntu.

Ati: “ badahujijwe n’ibintu bibategeka nk’akazi ariko bagahuzwa no gusabana no kwidagadura, ibyo byagabanya ibibazo byo mu mutwe, harimo no kugerageza kwiyahura.”

Kugeza imibare y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko mu bantu 800 000 bapfa biyahuye buri mwaka, nibura mu bantu 100, 60 muribo baba bafite agahinda gakabije naho 90 muri bo, baba bafite imwe mu ndwara zo mu mutwe.

Mu Rwanda, RIB igaragaza ko abagabo aribo benshi biyahura , aho mu bantu 100 biyahura, 82  muribo ari abagabo, mugihe abagore ari 18 gusa.

@Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Nov 11, 2022 - 15:03