Abakoresha barasabwa kumenya no kwita ku bibazo by’abakozi aho kubahanira imyitwarire

Bamwe mu bakozi mu nzego zitandukanye mu Rwanda bagaragaza ko rimwe na rimwe bahura n’ibibazo byo mu buzima bwabo bwite bikagira ingaruka ku mikorere yabo ku kazi. Ariko aho gufashwa no kuganirizwa n’abakoresha, bagahita batonganywa cyangwa bagafatirwa ibihano bikomeye. Inzobere mu buzima bwo mu mutwe zisaba ko habaho impinduka mu mikorere y’abakoresha, bagashyira imbere kumva, kumenya no kwita uko abakozi babo bameze

kwamamaza

Mu gihe igihugu cyiyemeje guteza imbere umurimo n’iterambere ry’abawukora, hari abakozi bagaragaza ko bakomeje guhura n’ihungabana rituruka ku gufatwa nabi mu kazi, biturutse ku makosa bakoze kubera ibibazo byo mu buzima busanzwe.

Abakozi bavuga ko hakwiye kubaho uburyo burambye bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe bwabo, harimo kuganirizwa n’abakoresha mu gihe habaye impinduka ku mikorere yabo, aho guhita bahanwa.

Umwe mu bakozi yabwiye Isango Star ati:"Ubu ushobora kuba ukora ahantu wajya kubona, ukabona amafaranga ashize nta n’icyo uhashye, urumva iyo udahaha ngo ubone ibigutunga...umuntu akora neza akazi iyo yariye, yahaze."

Yongeyeho ati:"Bijya bibaho aba-Boss ntibabyiteho, ejo akaba yaguhana akaba yanakwirukana. Nicyo kibazo gikomeye kuko gituma abantu batekereza byinshi bakaba banarwara no mu mutwe, ugasanga abantu banabaye abasazi."

Undi mukozi yunze mu rya mugenzi we agira ati:"Hari n'abasinda kubera gutekereza cyane!"

"Hari igihe ubyuka ukumva nta mwete (courage) ufite yo gukora akazi. Boss ntashobora kubimenya kuko biba ari ibibazo byawe wifitiye mu muryango wawe ku buryo yahita akwirukana bitewe n’uko muba mutaganiriye ngo yumve igitekerezo cyawe, n'ibibazo ugenda uhura nabyo. Abakoresha n'abakozi bakaganira nyine."

Aba bakozi banenga bamwe mu bakoresha bashyira imbere umusaruro w’akazi ariko batigeze bita ku mibereho n’imitekerereze y’abakozi babo.

Umwe mu bo twaganiriye yagize ati: "Boss ashaka umusaruro atigeze yita kuri wa wundi uwumuha. Kandi niba morale ya wawundi uwumuha itari ku gipimo cyiza, mu by’ukuri ntabwo nizera ko na Boss azabona icyo yari ategereje. Ushobora kugira amahirwe wa muntu..., wa muntu se yikosoye ugira ngo umusaruro urenze uwo ni uwuhe?! Wenda na bwa businzi niba yabujyagamo ukabona hari icyo yigoroyeho. Niba na bwa busambanyi yabujyagamo, ukabona hari ikintu gihindutse kubera ko wateye intambwe."

Ibi byemezwa n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe, zivuga ko impinduka zigaragara ku mukozi zikwiye gufatwa nk’ikirango cy’uko hari ibitagenda neza, aho kugira ngo zihite zituma afatirwa ibihano.

Dr. Ndacyayisenga Dynamo, Umuyobozi w’Ibitaro bya Kigali bivura indwara zo mu mutwe biri i Kinyinya, avuga ko:

"Atakaza ibitotsi bigatuma yumva acika intege, yiyumva nk’umuntu udashoboye. Ibyo rero bigira ingaruka ku kazi, aho usanga umukozi ashobora nko kugera ku kazi, aho atakoze akazi agasinzira."

Avuga ko kandi iyo umukozi atasinziriye neza bituma agira impinduka mu myitwarire harimo imibanire n'abandi mu kazi.

Ati:"Kuko atasinziriye nijoro bishobora gutuma agira umunabi mu kazi, ku bamugana. Ikindi ni uko usanga ashobora no kugera ku kazi akarangwa n’amakimbirane na bagenzi be, igihe mu rugo bitagenze neza. Ni byiza rero ko abakoresha bamenya uko abakozi bameze hakiri kare, bakagenda bamenya uko umukozi yaramutse, icyahindutse ku gutanga umusaruro, mu mibanire n’abandi.

"Ariko na mbere yo kujya guhana cyangwa kujya inama, bakabanza bagasobanukirwa ko ubuzima bwo mu mutwe bw’umukozi bushobora kuba bwahungabanye, aho kwihutira kumuhana bakamuvuza cyangwa se bakamutabariza ku bashobora kumwitaho mu bundi buryo."

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) bwerekanye ko mu bakozi 30% basiba akazi nta mpamvu igaragara, 63% basiba kubera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ndetse mu bigo bifite abakozi barenga 100, abagera kuri 32% batekereje kwiyahura.

Ibi byerekana ko ubuzima bwo mu mutwe bw’abakozi bugomba guhabwa agaciro, kandi ko kuganira nabo no kubumva ari imwe mu nzira zo kubarinda ihungabana no kuzamura umusaruro mu kazi kuko byimika umurimo unoze.

@Vestine Umurerwa / Isango Star – Kigali

 May 26, 2025 - 11:27