“Kuba hari indwara zigaragaza ibimenyetso ku muntu bitize, impamvu ikomeye ituma abantu bakwiye guhora bisuzumisha”: Inzobere.

Inzobere muby’ubuzima, kumenya ndetse no gusobanukirwa cyane cyane imikorere y’umubiri w’umuntu, zivuga ko umubiri w’umuntu ufatwa n’indwara z’itandukanye zirimo nk’izishobora kugaragaza ibimenyetso vuba zirimo nka malariya ariko hari n’izindi zikurira mu mubiri zikazagaragara bitinze zirimo nk’umwijima na diabetes…. izi mpuguke zemeza ko abantu bakwiye guhindura imyumvire, bakiga gukumira indwara. Nimugihe abaturage bamwe babwiye Isango Star ko bajya kwa muganga ari uko barwaye gusa.

kwamamaza

Bamwe mu baturage bavuga  ko ahanini bajya kwa muganga ari uko barwaye kuko mu gihe nta kimenyetso na kimwe  kigaragaza ko umubiri wabo wafashwe n’indwara runaka badashobora guta umwanya wabo bajya kwa muganga, ibyo bivuze nta ndwara bafite.

Mu kiganiro bagiranye n’Isango Star, Umwe yagize ati: “ushobora kujya kwa muganga wumva utameze neza cyangwa wumva waryaye. Ushobora kujya kwa muganga wumva muri wowe umeze neza ariko ushaka kumenya n’uburyo uhagaze.”

Undi yagize ati: “abantu benshi bajya kwa muganga ari uko barwaye babona byazambye, umubiri utagifite intege. Benshi bajya kwa muganga ari uko barwaye diarrhea, malaria…izo ndwara zidahari abenshi ntibajya kwa muganga.”

“ utarwaye ntiwajya kwivuza indwara udafite!?icyo gihe uba umeze neza.” “ kwa muganga uba usanzwe ijyayo ari uko warwaye.”

Gusa ushobora kwibaza niba ibivugwa n’aba baturage ari kuri koko! Abahanga mu kumenya no gusobanukirwa imikorere y’umubiri wa muntu  bavuga ko ari gacye wasanga umubiri udafite indwara kabone niyo umuntu yaba yumva muri we ameze neza, bitewe nuko  haba hari indwara zikurira mu mubiri kandi zitinda kugaragaza ibimenyetso.

Bavuga ko ari byiza ko buri muntu wese yagakunze ubuzima bwe, bivuze ko akwiye kujya kwisuzumisha kugirango amenye uko ahagaze.

Dr. Alphonse NIYODUSENGA; Umuganga mu bitaro bikuru bya kaminuza ya Butare [CHUB], akaba n’umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda ndetse n’inzobere mu mikorere y’umubiri w’umuntu, yagize ati: “ariko hari izindi ndwara zica mu cyayenge, zitanaryana, zitagira n’ikimenyetso. Ikimenyetso kiza bitinze. Indwara ziterwa nuko umubiri imikorere y’umubiri yahindutse twavugamo nka za diyabete: hari igihe ziza umuntu akazimenya yaratinze. Umuvuduko nawo hari igihe umuntu awumenya waratinye, ahubwo warazanye n’ibibazo.”

“Donc ni indwara twita ko zica ariko zicecekeye, ibimenyetso biza bitinze. Izo rero nizo umuntu uwo ariwe wese, cyane cyane abantu bakuze, bagomba kwisuzumisha atanarwaye, nta kimenyetso yagaragaje. Ninabyo byiza kuko umuntu ashobora kuba arwaye izi ndwara zitagaragaza ibimenyetso noneho bikazaza ahubwo byaratanze ingaruka. Izo rero nizo mbi kuko nizo umuntu aba atazi.”

Mu bushakashatsi bwakozwe muri 2016 bwagaragjeko mu Rwanda 44% by’imfu zaturukaga ku ndwara zitandur, akenshi zigaragara cyane bitewe no gutinda kuzisuzumisha.

@Eric KWIZERA/ Isango Star-Kigali.

 Sep 5, 2023 - 00:14