Nyabihu-Rurembo: Baruhutse ibibazo birimo kubyarira mu nzira.

Ababyeyi bo mu murenge wa Rurembo baravuga ko bagiye kuruhuka ingorane bahuraga nazo igihe umubyeyi yabyariraga mu nzira. Ibi babigarutseho nyuma yo guhabwa inzu y’ababyeyi mu gace k’iwabo. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu buvuga ko iyi nzu ari igisubizo cyo gushimangira ubuzima bwiza bw’ababyeyi n’abana.

kwamamaza

Abenshi mu babyeyi bo mu murenge wa Rurembo bavuga  ko kutagira inzu y’ababyeyi yagutse mu gace k’iwabo byabateraga ibibazo.

Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru w’Isango Star, umwe muri bo yagize ati: “twari dufite ikibazo gikomeye kuko twazaga kubyarira hano kwa muganga noneho ugasanga turi mu mpfundanywe mu kumba  kamwe. Noneho rimwe hari igihe naje nzanye umubyeyi ugiye kubyara musanze ku nzira, nuko ngeze hano kwa muganga ubwo namufashaga kurira agatanda, ubwo kaba karacitse biba ngombwa ko nkomeza kugafata mu ntoki noneho muganga amubyaza kugeza igihe arangirije nkigafashe mu ntoki!”

“cyangwa se [ababyeyi] bakirorerera, ntibirirwe bajyayo. Bakavuga bati ‘aho kwirirwa ahantu tubyarira abantu bose batureba, byaruta tukiherera iwacu mu rugo tukabyara.”

Undi yunze murye, ati: “ukabona aho inda iri kurira umudamu, ukabona undi ari kugaramiriza hariya, ukamwitegereza….”

Icyakora ubu ibihe bisa n’ibyamaze guha ibindi,kuko amateka atakiri ya yandi. Ubu ababyeyi barimishimira ko bubakiwe inzu y’ababyeyi, ndetse bakavuga ko bagiye kuruhuka ingorane  bahuraga nazo.

Umwe ati: “ igisubizo cyarabonetse ku babyeyi bo ku Rurembo, aho twaboneye maternity, ubu ababyeyi baraza. N’imfu z’abana n’ababyeyi zaragabanutse.”

Providance TUYISABE; umwe mu bahagarariye Abanyarwanda baba mu budage, avuga ko nyuma yo kubona ubumenyi bahisemo no kubukoresha aho bavuga kugira ngo budahera iyo baba kandi hari ibyo abanyarwanda babukeneye.

Ati: “aha niho twakuye uburere bwa mbere. Iyo ugeze mu Burayi, haba banyarwanda benshi bagize ingeri nyinshi. Hari abizeyo, hari abajeyo, hari abakorayo,…ariko iyo turebye nk’urugero rwanjye, naravuze nti ese ko nize hano mu Burayi, nkaba mfite nkora muri Management, ibyo nkora hariya kuki ntareba uko nabikoresha. Ni ukugira ngo ububasha dufite twe kubugumisha aho turi, ahubwo turebe ko hari icyo tubumaza hano mu gihugu cyacu.”

MUKANDAYISENGA Antoinette; Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, avuga iyi nyubako y’ababyeyi ari igishubizo mur’aka karere. Avuga ko izagira uruhare rukomeye mu buzima bwiza bw’umubyeyi n’umwana.

Ati: “aha twakiriye Maternity yaje ari igisubizo ku karere ka Nyabihu ku kijyanye no kurengera ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, bikaba birushaho kugenda neza muby;ukuri iyo abantu bafite inyubako yagenewe ababyeyi yo kubyariramo nk’iyi maternity. Numva rero ari igisubizo kuri twebwe.”

Ku rundi ruhande, Ababyeyi bo mu murenge  wa Rurembo barasabwa kwitabira gahunda zitangirwa kwa muganga zirimo kuboneza urubyaro, gusuzumisha inda n’ibindi.

Abatuye muri uyu murengebarashima ko bahawe inzu y’ababyeyi yagutse bifuzaga, ariko bakanasaba ko bahabwa n’imbagukiragutabara.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- Nyabihu.

 Sep 4, 2023 - 19:03