Tujyanemo: Urubyiruko rwo mu ntara y’Iburasirazuba rwugarijwe na virusi itera SIDA.

Inzego z’ubuzima zo mu Rwanda ziratabariza urubyiruko rw’intara y’Iburasirazuba rukomeje kwibasirwa n’ubwandu bushya bwa Virus itera SIDA. Izi nzego zisaba abayobozi bo muri iyi ntara kureka kuzitererana mu rugamba rwo guhangana n’ubwiyongere bw’iyo Virus.

kwamamaza

Ubwiyongere bushya bwa Virus itera SIDA mu gihugu, cyane cyane mu ntara y’Iburasirazuba  bukomeje buhangayikishije inzego z’ubuzima zikora ibishoboka byose kugira ngo bugabanuke ariko bikaba bidatanga umusaruro wifuzwa.

Mur’iki gihe iyo urebye mu turere icumi twiganjemo ubwandu bwa SIDA ku gipimo kiri hejuru, usanga tune muri two ari utwo mu ntara y’Iburasirazuba. Ndetse mu bantu basaga ibihumbi 200 bafata imiti igabanya ubukana nw’ubwandu, imibare yerekana ko hafi kimwe cya kabiri cyabo [49.5%] ari abo mur’iyi ntara nanone.

Dr.  Nyirahabimana Jeanne; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyi ntara, avuga ko ubu bwiyongere bukabije mu ntara y’Iburasirazuba butakihanganirwa. Anavuga ko ari yo mpamvu bagiye gukora ubukangurambaga ahantu hose, bibutsa abaturage ko bakwiye kwirinda Virus itera SIDA ndetse bakibanda ku rubyiruko kuko arirwo rugeramiwe.

Ati: “ni ugusubira mu baturage kwigisha ibijyanye na SIDA, uko yandura, uko yirindwa, ndetse tugashishikariza n’abantu kwipimisha ku bushake. Hanyuma twasanga hari abanduye nabo bagafata imiti, ariko hari n’abari basanzwe bafata imiti ni ngombwa ko umuntu watangiye imiti ayifata neza uko muganga yabimweretse. Rero turaza gushyira imbaraga muri ibyo byose, ariko twibanda no ku bukangurambaga ku rubyiruko kugira ngo rwongere rumenye ko SIDA ihari kandi ko bagomba kuyirinda.”

Dr.  Nyirahabimana anavuga ko ibi bizajyana no guha imbaraga ibigo by’urubyiruko. Ati: “ bizajyana no guha imbaraga ibio by’urubyiruko ariko kandi bamenye no kwirinda ndetse no guhakana imibonano idakingiye.”

Kugira ngo iki kibazo kirangire, Ikuzo Basil ; Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, yemeza ko hakenewe uruhare rw’inzego z’ibanze kugira ngo nazo zishyiremo akazo maze ubukangurambaga bwo kwirinda Virus itera SIDA nabwo buhabwe umwanya nk’ubundi bukangurambaga mu nteko z’abaturage.

Yagize ati: “ubusanzwe twari tumenyereye ubukangurambaga usanga bukorwa na Minisiteri y’ubuzima noneho ugasanga nitwe tubukora nk’abaganga. Ariko ni ubukangurambaga bwiswe ‘tujyanemo’ kuko noneho tugiye gushyiramo n’izindi nzego za Leta: uturere n’intara nabo bakabigira ibyabo, noneho ntibibe bya bindi dukora ubukangurambaga ngo niba RBC ihavuye usange birarangiye.”

“ ahubwo ni ubukangurambaga buzahoraho, nabo bakaba abishyira mu mihigo yabo, musigaye mwumva ubutumwa bw’abana bagwingira, ahubwo hakajyamo na HIV ko igihari kandi tuyishyire muri gahunda. Kuko dushobora kurinda abantu kugwingira ariko ntitubarinde virusi itera SIDA nuko ugasanga nta kintu kigaragara dukoze.”

Ubushakashatsi bugaragaza ko mu turere 10 twa mbere mu gihugu tugaragaramo abafite Virusi itera SIDA nyuma y’umujyi wa Kigali, harimo tune two mu Ntara y’Iburasirazuba aritwo Rwamagana, Bugesera, Kirehe, Kayonza , ndetse na Gatsibo iza ku mwanya wa 11.

Naho kuba mu bantu 218 314 mu gihugu bafata imiti igabanya ubukana bwa Virus itera SIDA, abagera 49.5% ari abo mu ntara y’Iburasirazuba,ibi ni bimwe mu byatumye ubuyobozi buhaguruka bugatangiza ubukangurambaga buzamara iminsi 14 bwo guhangana n’ubwiyongere bw’iyi virus.

@Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Aug 29, 2023 - 19:16