Abanyarwanda barenga 54.000 basanzwemo Virusi ya SIDA mu myaka itandatu ishize

Imibare mishya y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko hagati ya 2019 na 2024, abantu 54.287 basanzwemo Virusi itera SIDA mu Rwanda, aho Umujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba byihariye umubare munini. Ni mu gihe abagore n’abantu barengeje imyaka 25 ari bo bugarijwe cyane, ibigaragaza ko hakenewe kongerwa ingamba ku bari muri ibi byiciro.

kwamamaza

Imibare garagaza ko mu 2024 honyine abantu 9.019 basanganywe Virusi itera SIDA mu bapimwe barenga miliyoni imwe. Muri bo abagore bari 5.516, mu gihe abagabo bari 3.503. Ibi byerekana ko abagore bakomeje kwibasirwa kurusha abagabo, nubwo igipimo cy’abari ku miti mu bagore kigeze kuri 99%.

Mu myaka ibiri ibanziriza 2024, imibare yakomeje kuzamuka. Mu 2023 abanduye bari 9.270,  barimoabagabo ni 3.503, abagore ni 5.516. Mu 2022 bari 8.507 barimo abagabo 3.673 n'abagore 5.749.  Naho mu 2021 bari 9.422 barimo 3.673, ab’igitsina gore ari 5.749.

Mu 2020 abanduye bari 9.279 barimo abagabo 3.577 mu gihe abagore bari 5.702. Naho mu 2019 abandi bari 8.790 barimo abagore 4.750 n'abagabo 4.040 . Ibi bigaragaza ko nubwo hari intambwe mu kwipimisha no kwivuza, ubwandu bushya bugikomeje kugaragara.

Ku rwego rw’uturere, Umujyi wa Kigali ukomeje kuza ku isonga mu kugira abanduye benshi. Mu 2024, Abanyakigali 2.883 basanzwemo Virusi itera SIDA, hakurikiraho Intara y’Iburasirazuba ifite 2.439. Abo mu Ntara y’Amajyepfo banduye bari 1.573, naho iy’Iburengerazuba abanduye 1.257, mu gihe Amajyaruguru bari 867.

Mu byiciro by’imyaka, abanduye benshi ni abarengeje imyaka 25 bagera ku 41.385, bakurikirwa n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 rungana na 11.234. Ku rubdi ruhande, abagore batwite banduye mu 2024 bari 1.221, umubare ugenda ugabanuka ugereranyije n’imyaka yabanje.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko mu Ukuboza 2025 abantu bafite Virusi  itera  SIDA mu Rwanda bari 234.000, aho iki cyorezo cyica abagera kuri 2.500 buri mwaka. Ni mu gihe ubwandu bushya bwari buri kuri 2,7% hagati y’abari mu myaka 15-49.

Nubwo bimeze bityo, u Rwanda rwageze ku ntego ya Loni ya 95-95-95, rukaba rugeze kuri 96-98-98, bigaragaza ko ingamba zo kwipimisha no kuvura zitanga umusaruro, nubwo urugamba rwo gukumira ubwandu bushya rugikenewe kongerwamo imbaraga.

Icyakora Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hashyizwe imbaraga mu kwita ku bafite virusi itera SIDA mu zitanga umusaruro, kuko mu mwaka wa 2025, abayifite bari hejuru y’imyaka 50 bagera kuri 30% y’abayifite bose mu Rwanda.

@Igihe

 Jan 12, 2026 - 09:25