Gakenke: Bahangayikishijwe n'ibiza biri gutwara ubuzima bw'abantu benshi

Abatuye mu karere ka Gakenke bahangayikishijwe n’ibiza by’imvura bikomeje kubangiririza ibihingwa n’amatungo bikanatwara ubuzima bw’abantu.

kwamamaza

Nta minsi myinshi ishize aha mu karere ka Gakenke mu murenge wa Coko n'indi bihana imbibi, ibiza bihigirije nkana bigatwara imyaka yose abaturage bari barahinze ndetse n'amatungo, bagasigara bacungira ku mfashanyo gusa.

Mukandayisenga Epiphanie ati "bimeze nabi, hari amatungo yapfuye kubera inkuba, ni ikibazo gikomeye".

Nyiramana Chantal nawe ati "turi kumva dufite ubwoba kuko n'amashanyarazi yazimye, ubu nta muntu ushobora gucana".    

Kuwa Kane w'icyumweru gitambutse muri uyu murenge wa Coko mu ishyamba rya Mbirima na Matovu, abandi bita mu bigabiro by’Umwami imvura yaguye yatumye inkuba ikubita abantu batandatu bane bahita bapfa abandi babiri barwariye bikomeye mu bitaro bya Ruli.

Uretse amatungo, imyaka n’ibindi byangijwe n’ibi biza byishe n'abantu, byanangije ibikorwa remezo nk’ibiro by’umurenge wa Mataba byagiye, imashini mu bigo byamashuri zakubiswe n’inkuba n'ibindi.

Mme. Mukandayisenga Vestine umuyobozi w’akarere ka Gakenke, avuga ko bakomeje gushyira imbaraga mu guhangana n’ibi biza, akanakangurira abaturage kwirinda kujya aho byoroshye gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati "umuntu agomba kwiherera agasenga Imana ariko ntabwo umuntu agomba kwiherera ngo asengere Imana ahantu hashyira ubuzima bwe mu kaga, yagakwiye kwiherera mu nzu ye akabwira Imana kandi irumva".

Yakomeje agira ati "abubaka amashuri, insengero turi kubashishikariza ko nabo bagomba gushyiraho imirindankuba, twajya tubibabwira nko kubaha ubutumwa bugufi ariko noneho twabishyize munyandiko tukabaha n'igihe ntarengwa".   

Nyuma y'uko ibi biza bikomeje kwigaragariza nabi aba baturage hari n'abavuga ko bimaze kubasigira isomo.

Habimana Jean ati "igihe cyose twakagombye kumva amabwiriza y'uko igihe imvura igiye kugwa nta kugama munsi y'ibiti".

Ni mugihe kandi bari gutaka izi ngaruka ziterwa n'ibiza Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza MINEMA nayo imaze iminsi ikangurira Abaturarwanda kwirinda kugama munsi y’ibiti n'ahandi hose hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuko igihe cy’imvura gikomeje.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star  Gakenke

 Feb 19, 2024 - 08:16