Ibi Perezida Putin yabitangaje mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kur'uyu wa gatanu.
Yanavuze ko " niyo mpamvu ingabo zacu ziri muri Ukraine zirwanana umwete."
Putin wakomeje kugaragaza iyi mpamvu nk'iyo kugana igitero muri Ukraine, yatangaje ibi nyuma yaho Perezida wa Israel asabiye ibihugu byo ku mugabane w'Uburayi kurwanya urwango rukomeje gukwirakwiza hifashishije interineti, cyane urwibasira abayuda.