Abafite uburwayi bwo mu mutwe ntibitabwaho uko bikwiriye.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda  zivuga ko ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe gikomeje guteza inkeko aho umuntu umwe muri batunu mu Rwanda aba afite ikizo cyo mutwe, aho ibi bibazo byo mu mutwe arinabyo biba intandaro yuko bamwe biyambura ubuzima. Kugira ngo iki kibazo kirangire bisaba ko inzego zose zihagaruka zigafanyariza hamwe kwita kubafite ibibazo byo mu mutwe

kwamamaza

Ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, bwo muri 2018, bugaragaza ko umuntu umwe muri batanu aba afite ikibazo cyo mu mutwe.

Ni impamvu inzobere mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe ziheraho zigaragaza ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose mu gukemura iki kibazo.

Dr. Iyamuremye Jean Damascene; umuyobozi ushinzwe agashami k'ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe muri RBC, avuga ko" Tubona bitangiye kuzamura intera. muby'ukuri imibereho myiza ikumira ibibazo byo mu mutwe, noneho no kubikumira bituma imibereho myiza yiyongera mu baturage. Birumvikana ko twahamagarira buri wese yaba inzego zibishinzwe  na buri muntu wese kugira ngo twite ku buzima bwa buri wese duhereye ku bwacu kugira ngo turusheho gutera imbere. "

Kugeza ubu ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe gikomeje gufata indi ntera. Gusa bamwe mu banyarwanda ntibarasobanukirwa neza ko umurwayi wo mu mutwe igihe cyose agifite ubuzima aba ari umuntu nk'abandi, ahubwo usanga bamuha akato.

Umuturage umwe waganiriye n'Umunyamakuru w'Isango Star, avuga ko kugira ngo arare mu nzu imwe n'uwagaragaweho n'icyo kibazo ari uko yaba afite impapuro zo kwa muganga.

Ati: " Kugira ngo ndare hamwe nawe mu nzu ni uko yaba afite impapuro za dogiteri[Docteur] yakize burundu. naho igihe atarabona impapuro zigaragaza ko ari muzima  ni ukumwirinda."

Undi ati: " Ni ukwikanga ko yakongera kugira ikibazo akaba yakugirira nabi. Hari igihe bijagura ukabna wenda yirutse nko ku mwana , ku muntu mukuru...

Dr. Iyamuremye Damascene avuga ko abantu badakwiye kumuha akato ndetse no kumutinya, ahubwo bakwiye kumwegera bakirinda gutiza umurindi ibibazo afite.

Dr. Iyamuremye, Ati:"Niba bigaragara ko umuntu yafashwe cyangwa yarwaye mu mutwe, abantu ntibamuhe akato ahubwo bakamwegera , bakamuhumuriza ndetse byaba ngombwa bakamwegereza serivise z'ubuzima zimuri hafi."

Uretse kuba sosiyete itarumva neza cyangwa ngo yakire ifite uburwayi bwo mu mutwe, usanga no kwa muganga batitabwaho uko bikwiye.

Kugeza ubu, mu Rwanda, imibare igaragaza ko usanga umuganga umwe yita ku barwayi 100, mugihe 90% by'abarwayi bo mu mutwe, ntibahabwa ubuvuzi uko bikwiye.

Zimwe mu mpamvu zishobora gutera uburwayi bwo mu mutwe, ku isonga haza ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ibyemewe n’ibitemewe.

Imibare igaragaza ko abangana n’ibihumbi 200 bagizweho n’ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwengenge , muribo 15 % ni urubyiruko rukoresha inzoga rumeze nk'urwiyahura, mugihe 30.6% babaye imbata y’inzoga.

@Kayitesi Emmilienne/Isango Star-Kigali.

kwamamaza

  • UMUZIRANENGE Noella
    UMUZIRANENGE Noella
    Rwose murakoze kubwo kuduha aya makuru nange nk'umunyeshuri wo mu mwaka wa kane segonderi nifuza gutanga uruhare rwange mu kwita ku bafite indwara zo mu mutwe no kugabanya umubare wabo.
    1 year ago Reply  Like (0)

 Dec 2, 2022 - 10:15