Gen James Kabarebe yasabye urubyiruko kwitondera ibisitaza

Gen James Kabarebe; umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda arasaba urubyiruko kugira amahitamo meza kandi akajyana n’ibitekerezo byiza biganisha kuhazaza. Avuga ko mu gihe bahitamo bakwiye kwitondera ibibasitaza.

kwamamaza

 Ibi yabigarutseho ubwo yaganirizaga urubyiruko rw’abanyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda ku byerekeye amateka y’u Rwanda ndetse n’inzira itoroshye yanyuzwemo igihe cyo kubohora igihugu.

 Ubwo Gen James Kabarebe; umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida w’u Rwanda, yagezaga ku banyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga hamwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake, yabasabye kubyaza amahirwe ubushobozi n’amahirwe agaragara uyu munsi ariko bakitondera ibigusha birimo bizana n’iterambere.

 Yagize ati: “Murebe amahirwe igihugu kibaha. Imbogamizi z’abanyeshuli, z’urubyiruko rw’uyu munsi ni ukuyobywa n’ibyo bahura nabyo hanze aha, kuri social media, kuri internet…niho ikibazo gikomeye cyane kiri. Ariko ushatse no kubikuraho, birahari.”

 Yongeraho ko “ariko nta mpumgenge zihari zo kuvuga ngo urubyiruko rw’ubu ntabwo rwumva neza, ntabwo aribyo.”

Ababyeshuli bitabiriye ibi biganiro bavuga ko ari umwanya mwiza kuko bahungukiye byinshi, cyane ko benshi bavutse nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

 Umwe mu baganiriye n’Isango Star, yagize ati: “ ni umwanya mwiza wo kongera kutwibutsa muby’ukuri uko urubyiruko ruzima rw’u Rwanda rugomba kuba rumeze no kurushaho kuduha challenge dukwiye gukora kugira ngo natwe tugire itafari dushyira ku gihugu cyacu. By’umwihariko duhereye kuri twebwe ubwacu, ubuzima bwacu ndetse n’imiryango yacu. Hanyuma tukagura ibitekerezo tukabigeza ku gihugu muri rusange.”

 Undi ati: “ ibi biganiro urubyiruko rwari rubikeneye kuko iyo twigiye ku mateka u Rwanda rwanyuzemo kuko hari aho rwavuye naho rugeze. Nk’urubyiruko rwavutse nyuma ya jenoside, hari ibyo twigira ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu tugakora ibyo twita ‘kudaheranwa’. Niko gukomeza kuba abagabo no gukora cyane kugira ngo tuzagire imbere heza kuko haraharanirwa.

Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’ ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga riri i kigali ribarizwamo abanyeshuri barenga ibihumbi bitandatu byiganjemo urubyiruko.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/NqCyuaUSsb0" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Nov 3, 2022 - 11:18