Politiki n’ububanyi n’amahanga II: Perezida Kagame yatabarije Africa

Perezida w’U Rwanda Paul Kagame yatabarije Umugabane wa Afurika, umaze igihe kinini uhezwa mu miryango n’ahandi hafatirwa ibyemezo bikomeye bireba Isi n’ahazaza hayo.

kwamamaza

Yagize ati: “ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bizitiwe n’imyenda, birimo amafaranga menshi y’inguzanyo, ibyo bigatera ikibazo cy’ubukungu butiyongera no gusindagira kw’iterambere rusange, ibyo bikagera no ku ntego rusange z’iterambere rirambye.”

“ikibitera cyane ni igiciro kinini cy’inyungu kuri bya bihugu bifite ubukungu buteye imbere. Byongeye kandi, ibihugu biri mu nzira y’iterambere bihanganye n’ibyago byo gutakaza agaciro k’ifaranga, ibibazo bya politiki nabyo bitajya bisobanuka.”

“dukeneye by’ukuri ubufatanye bwa nyabwo. Ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, natwe dufite inshingano zo kubazwa ubuziranenge bw’imikorere yacu y’imari no gucunga umutungo kamere wacu.”

Hagarutswe ku cyerekezo 2063 cyibanda ku guhindura Africa

Mu Rwanda hanabereye umwiherero wamaze iminsi 3 w’inama rusange y’ubunyamabanga nshingwabikorwa y’umuryango wa afurika yunze ubumwe, ku rwego rwa za minisiteri.

Uyu mwiherero wagarukaga ku cyerekezo 2063 cyibanda ku ngamba zo guhindura Afurika umugabane wishoboye mu ruhando mpuzamahanga, binyuze mu gukuraho imbogamizi zibangamiye ubucuruzi imbere muri yo ndetse no hanze yayo muri rusange.

Dr Vincent Biruta; Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, asoza iyi nama yashimiye abayitabiriye ndetse avuga ko ibyemeranyijweho bigomba gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo guharanira inyungu z’abaturage b’ibihugu binyamuryango ndetse n’inyungu z’umugabane w’Afurika.

Yagize ati: “ reka mbashimire mwese ku ruhare rwanyu rwo kwitabira iyi nama ndetse n’ibiganiro byabereye muri uyu mwiherero. Ibyo twiyemeje ni uruhare rwacu mu mushinga mugari w’icyerekezo 2063 tugendeye ku mirimo myinshi iri imbere idutegereje igaragaz amahirwe ategerejwe cyane cyane binyuze mu ishirwa mu bikorwa byayo, aho ibigo bitandukanye biteganyije kuyitera inkunga mu buryo bwose kugira ngo ishyirwe mu bikorwa.”

“ inzego z’abikorera, ibigo by’imari, ibigo byigenga n’imiryango itari iya leta bigomba kubigira ibyabo kugira ngo iyo ntego izagerweho binyuze muri uyu mwiherero kandi ku ntego z’umwaka wa 2063. Tugomba kandi kubyumvisha abaturage bacu bigashyirwa mu bikorwa kugira ngo tugire Afrika twifuza.”

Humvikanye abatangiye kwicamo ibice!

Mu ntangiriro za Kanama (08), mu ntara y’Amajyaruguru, humvikanye bamwe mu banyarwanda bari batangiye kwicamo ibice. Ibi byaje bikurikiranye n’abari bimitse umutware wabo bari bise ‘umutware wa bakono’.

Nyuma yo guhagarika abayobozi bari babigizemo uruhare, abandi bagasezera ku mirimo ku mpamvu zabo bwite zirimo kugaragaza kunanirwa gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda, abandi bagahindurirwa imirimo, ubwo Nyirarugero Dancille wayoboraga intara y’Amajyaruguru  yahererekanya ubu bashaya na Mugabowagahunde Maurice, minisitiri w’ubutegetsi bw’ihugu Musabyimana Jean Claude, yavuze ko gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda ari amahame ababoyozi bose bagenderaho kandi biri mu byibanze abayobozi bashya bazaharanira.

Yagize ati: “yaba ugiyeho mu buryo bw’amatora, baba bakora indahiro cyangwa se ushyizweho ku bundi buryo, hari amahame remezo y’ingenzi tudatatira, harimo iryo hame ry’ubumwe bw’abanyarwanda twibukije Guverinewri mushya ko mu byibanze azakomeza gushyira imbere, azakomeza guharanira ko ihame ry’ubumwe bw’abanyarwanda rikomeza kwimakazwa muri iyi ntara.”

Urubyiruko rwibukijwe kwitoza kwishakamo ibisubizo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME, yabwiye  urubyiruko rw’u Rwanda ko bikwiye ko batozwa kwishakamo ibisubizo bakiri bato, ndetse bagatanga umusanzu mu kubaka iterambere ry’u Rwanda na Afrika.

Yagize ati: “ ni ibyubaka igihugu cyacu duhereye ku rubyiruko. Ubundi kubaka hari ubwo bisa nkaho bigaragara ko bihera hejuru ku bakuze nkatwe, ariko muby;ukuri bihera hasi. Kugira ngo ugende usubiza ibishoboka cya kibazo cyo kuvuga ngo ariko turi abantu twese nk’ibiremwa, kuki bigera ku Rwanda tukaba turi inyuma? Kuki bigera muri Africa tukaba turi inyuma? Ni ukuvuga ngo hano hari ikibazo tugomba gusubiza. Ndashaka kubabwira ngo mwebwe nk’urubyiruko uko murerwa, uko murezwe haba mu rugo, haba mu mashuli, haba hanze  mu nzego z’igihugu bifite uburemere buruta ubwo abantu babishyiraho.”

Ibi Umukuru w’igihugu yabigarutseho mu birori byo kwizihiza ibyagezweho mu myaka 10 ya Youth Connekt, aho bamwe mu rubyiruko bashima ibimaze gukorwa ndetse bakavuga ko buri wese abigizemo uruhare gutera imbere bishoboka.

Urubyiruko rurenga 400 rurimo uruba mu mahanga rwakoze itorero

Urubyiruko  rurenga 400 rw’abanyarwanda baba mu mahanga n’abiga mu mashuri  mpuzamahanga, abahagarariye urubyiruko mu Rwanda n’indashikirwa zivuye ku rugerero rw’inkimezabigwi, bakoreye Itorero Indangamirwa icyiciro 13, mu kigo cy’ubutore cya Nkumba mu karere ka Burera.

JEAN D’AMASCENE BIZIMANA; Minisitiri W’ubumwe bw’abanyaRwanda n’inshingano mboneragihugu, yasabye uru rubyiruko gushira umutima ku masomo bari bagiye guhabwa kugirango aho baba bazashimangire indangagaciro na kirazira by’abanyarwanda .

Yagize ati: “ibyo byiciro byose tuba twifuza kubaha umwihariko wo kugira ngo aho bagiye bagire ingangagaciro z’imena, z’ingenzi zibaranga, bagomba kugenderaho kugira ngo bibafashe kuba abanyarwanda bahamye, bubaka igihugu, bibafashe kwirinda n’ibibashuka bigenda bigaragara, cyane cyane abari mu mahanga, n’ingeso mpuzamahanga zivuye mu mahanga bashobora guhura nazo hano, bamenye inking bagomba kubakiraho. Ariko banamenye uruhare rwabo mu gushaka ubumenyi nyabwo.”

Perezida Kagame yagarutswe ku ihezwa ry’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere

Muri uyu mwaka kandi, I new York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , cyicaro gikuru cy’umuryango w’abibumbye hateraniye inteko rusange y’uyu muryango ku nshuro yayo ya 78, aho yari iri kwiga ku ntego z’iterambere rirambye z’ikinyagihumbi.

Inama ya EALA yateraniye mu Rwanda

Guhera ku ya 23 Ugushyingo(11) kugeza ku ya 07 Ukuboza (12) abadepite bahagarariye ibihugu byabo mu bagize inteko y’ umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba  bateraniye I kigali, mu Rwanda mu nama y’ibyumweru bibiri.

Aba badepite baragarukaga ku ngingo zitandukanye, nk’uko Hon Fatuma Ndangiz;a uhagarariye u Rwanda muri iyi nteko abigarukaho.

Yagize ati: “(…) bishingiye ku masezerano y’uyu muryango aho dusabwa kwegereza imirimo y’inteko kugira ngo abaturage bamenye ibyo dukora. Hari ibikorwa by’inshi byo mu makomisiyo, aho dusesengura za raporo zishingiye ku mirimo inteko iba yarakoze, ari ugusura imishinga inyuranye, ibigo binyuranye by’uyu muryango, kureba imikorere ndetse tukaziga n’amategeko anyuranye.”

Aha, ibihugu byose bigize uyu muryango byose byari bihagarariwe, uretse igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Muri uyu mwaka w’2023 kandi,  umubano w’u Rwanda n’u Burundi wongeye gusubukurwa ndetse ubuhahirane burakomeza ku mpande zombie n’aho uw’u Rwanda na RDC ukomeza kuzamo igitotsi, aho ku ruhande rwa RDC yanakomoje kukugambirira kwica Perezida w’u Rwanda ndetse no gutera umurwa mukuru warwo.

Gusa ibyo leta y’u Rwanda n’igisirikare cyarwo byerekana ko ibyo ntacyo birukangaho kuko rwiteguye kurinda igihugu n’umutekano wacyo

Ku rundi ruhande ariko, imibanire n’ubuhahirane byarakomehje hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu bitandukanye byarakomeje muri uyu mwaka, aho inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yakiriye abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika yewe n’ibyo hanze yayo mu rwego rwo kunoza imibanire.

Yakusanyijwe na Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Dec 29, 2023 - 08:11