Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abasirikare mu byiciro binyuranye.

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Paul Kagame, yazamuye mu ntera abasirikare mu byiciro binyuranye.

kwamamaza

Mu bazamuwe harimo Col. Innocent Munyengango wahawe ipeti rya Brig. General, akaba ari n’Umuyobozi wa Brigade ishinzwe Ibikoresho.

Hari kandi Col François Régis Gatarayiha wahawe ipeti rya Brig. General, akaba ari n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iperereza rya Gisirikare.

Ni impinduka zatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025.

Hazamuwe kandi abasirikare 43 bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel, bahabwa irya Colonel ndetse abandi 253 bari bafite ipeti rya Major, bahabwa irya Lieutenant Colonel.

Abakuwe ku ipeti rya Captaine, bahabwa irya Major ni 79, mu gihe abavuye ku ipeti rya Lieutenant bajya ku rya Captaine ari 299.

Abasirikare 11 bavuye ku ipeti rya Staff Sergeant, bajya ku rya Sergeant Major. Abandi 2.296 bahawe ipeti rya Staff Sergeant, bavuye kuri Sergeant.

Abavuye ku ipeti rya Caporale, bahabwa irya Sergeant ni 10.260, ni mu gihe abavuye kuri Private baba Caporale ari 7.822.

Col. François Régis Gatarayiha wahawe ipeti rya Brig. General, akaba ari n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iperereza rya Gisirikare

Col. Innocent Munyengango wahawe ipeti rya Brig. General, akaba ari n’Umuyobozi wa Brigade ishinzwe Ibikoresho

 Dec 12, 2025 - 08:42