Perezida Paul Kagame yakiriwe mu cyubahiro muri Repubulika ya Kazakhstan (Amafoto)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame uri i Astana muri Repubulika ya Kazakhstan, yakiriwe na mugenzi we w'icyo Gihugu, Kassym-Jomart Tokayev, wamwakiriye mu cyubahiro kigenerwa abayobozi bakuru basura Kazakhstan, haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi.

kwamamaza

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Kazakhstan, byatangaje ko ibi biganiro byabereye mu muhezo, byibanze ku ntego zihuriweho mu kugera ku iterambere rirambye.

Perezida Tokayev yashimye u Rwanda rufite ubukungu bwiyongera ku kigero cya 8% ku mwaka ndetse n’ukwiyubaka kw’inzego, ashimangira umuhate wa Kazakhstan mu kongerera imbaraga umubano wayo n’ibihugu bya Afurika. Perezida Kagame na Perezida Tokayev kandi bagaragaje inzego z’ingenzi zakwagurirwamo ubutwererane zirimo ubucuruzi, ishoramari, gutwara abantu n’ibintu, ubuhinzi, ikoranabuganga, imitangire ya serivisi za Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga n’urwego rw’imari.

U Rwanda na Kazakhstan, byasinyanye amasezerano y’ubutwererane mu bijyanye n’ubucuruzi, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubuhinzi. Ni amasezerano yasinywe muri iki gitondo, nyuma y’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Perezida Kassym-Jomart, mu Mujyi wa Astana.

Perezida w’u Rwanda kandi ategerejwe mu nama y'Ihuriro Mpuzamahanga rya Astana (Astana International Forum), ihuriza hamwe Abakuru b’ibihugu, ba rwiyemezamirimo, inzobere bumenyi, n’imiryango mpuzamahanga, bakaganira ku bibazo bikomereye Isi nk’umutekano, politiki mpuzamahanga, ingufu, imihindagurikire y’ikirere, n’iterambere ry’ubukungu.

 May 28, 2025 - 12:18