#Kwibuka29: Iburasirazuba hagaragajwe uburyo Abatutsi bacunaguzwaga, bakanirukanwa mu kazi.

Mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, by'umwihariko abari abakozi b'icyahoze ari Perefegitura ya Kibungo na za superefegitura ndetse n'ibyahoze ari amakomine yihuje agakora akarere ka Rwamagana,hagaragajwe uburyo mu kazi ka Leta Abatutsi bacunaguzwaga ku buryo bahoraga birukanwa mu kazi bazira ko ari Abatutsi.

kwamamaza

Mu buhamya bwatanzwe na Murigo Emmanuel wahoze ari umukozi mu cyahoze ari komine Muhazi,yagaragaje uburyo abatutsi batotejwe kuva cyera mu mashuri bigagamo,abagize amahirwe yo kwiga bakarangiza bakabona akazi, bikaba ikibazo gikomeye nyuma yo kukageramo. Avuga ko abari mu kazi bagacunaguzwaga bakabuzwa umutekano mu kazi bazira ko ari abatutsi.

Yagize ati: “Guhera mu mashuli umututsi ntiyigaga, washoboraga kugera mu wa 6 abanza akawumaramo imyaka 7. Ariko n’abashoboye kubona akazi bakabonaga ari bake cyane kandi bakirukanywa igihe n’imburagihe kubera ko ba burugumesitiri bari inaha bose bari bahuje politiki yo kurobanura. Ugasanga umututsi ni umwe mu karere, 2 cyangwa 3 ariko nabo ejo cyangwa ejo bundi bakaba babirukanye.”

Kagoyire Christine; visi perezida w’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ,IBUKA,yagaragaje ko abatutsi bibukwa bishwe muri Jenoside yukorewe Abatutsi  mu 1994,bari abakozi b’icyahoze ari perefegitura ya Kibungo na za superefegitura ndetse n’ibyahoze ari amakomine agize Rwamagana.

Avuga ko abo bakoranaga umurava, bityo asaba ko abantu kugira indangagaciro no gukunda igihugu nk’ibyabaranze.

Yagize ati: “Aba batutsi rero twibuka baranzwe n’umwete no gukora no guharanira kwiteza imbere. Batotejwe bihagije, bagakora cyane bitanze ntibabashime, barazengerezwa ariko bikaba ishyaka ryo gukomeza n’iyo ba bakwirukanye ukajya ahandi. Ukavuga uti wenda hariya, ahari uyu munyarwanda undenganyije afite icyabimuteye reka mpungire hariya! Ariko naho ugasanga ni ibyo!”

CG Emmanuel Gasana; Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba, yavuze ko abishe abatutsi basangiye akabisi n’agahiye haba mu mashuri no mu kazi nta mutima bari bafite.

Yaboneyeho kugaragaza ko kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bizahoraho kugirango ababishe bimwe icyuho cyo kongera guhekura u Rwanda n’ubwo batabigeraho.

Ati: “hari n’abavuga yuko abize bakijandika muri jenoside bari bafite ubwenge ariko batari bafite umutima. Kwemera kwica abo mwiganye, mwakoranye, bari inshuti, musangiye igihugu…nta mutima, nta bumuntu waba ufite.”

“ rero amahitamo yacu ni ayo kwibuka twiyubaka kuko tugomba gukora twibuka, teirinda kwibagirwa. Kuko twibagiwe twaba dukoze ikosa rikomeye rya politiki. Icyo gihe dushobora kwibagirwa, umwanzi akaducamo….”

Kugeza ubu, abamaze kumenyekana bari abakozi b’icyahoze ari perefegitura ya Kibungo na za superefegitura zahindutse intara y’iburasirazuba bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata  1994 bibukwa bagera kuri 19.

Ni mu gihe abamaze kumenyekana bari abakozi b’amakomine yihuje agakora akarere ka Rwamagana ni 23.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Apr 11, 2023 - 07:24