Abacuruza imbaho bahawe inyemezabwishyu yemewe ya EBM zitezweho gukemura ibibazo bibugarije.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) kiravuga ko gahunda yo guha inyemezabwishyu za EBM ku bacuruza imbaho yitezweho gukemura ibibazo bigaragara mur’ubu bucuruzi. Ni nyuma yaho hagaragajwe ibibazo ko hari abarangura imbaho bakazifatanwa batahawe inyemezabwishyu zemewe za EBM bakabihanirwa ndetse bikabaviramo guhomba.

kwamamaza

Ibi byatangajwe ubwo hatangizwaga ku mugaragaro  uburyo bushya bwo gutanga inyemezabwishyu yemewe ya EBM mu bakora ubucuruzi bw’imbaho mu gakiriro ka Gisozi gaherereye mu karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali.

Izi nyemezabwishyu zemewe zatanzwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA)  n’Ihuriro ry’Abacuruza ibikomoka ku Mbaho. Ni  nyuma yaho bamwe mu bacuruza abarangura n’abakora ibikoresho byo mu mbaho bakorera mu gakinjiro ka Gisozi batangaje ko bahura n’ibihombo bikomotse ku kuba hari abacuruzi b’abamamyi babaha inyemezabwishyu zitemewe n’amategeko z’ibicupuri.

Aba bacuruzi bavuga ko basaba kurenganurwa kuko ba nyiri kubikora baba bazwi. Umwe yabwiye Isango Star ko “uwo mucuruzi yarazaga, yari umunyamuryango hano mu Gakinjiro, akaza akaduha imbaho bisanzwe kandi azwi na RRA. Noneho yamara kuduha imbaho RRA igasinya, tukarangura nyine, tukamwishyura kandi kumwishyura kwacu habaga kurimo na TVA.”

“  Noneho nyuma y’imyaka ibiri, itatu tuzagutungurwa no kubona baduhamagaye ngo ntabwo uwo muntu yishyuye imisoro ya RRA kandi twebwe twarayishyuye.”

Undi ati: “Twaranguriye imbaho Sindabye Pierre. Yarazaga akaduha planche, za madiriye kuko niwe wari wemewe. Noneho yamara kuziduha tukamuha amafaranga nawe akaduha facture[inyemezabwishyu]. None izo facture nizo bari kuza bakavuga ngo twebwe nitwishyure ayo ma TVA kandi twaramuhaye amafaranga nawe akajya kuyishyura. Nibakurikirane Sindabye kuko twe nta cyaha dufite.”

Aba bacuruzi bavuga ko ibi byabagizeho ingaruka. Umwe ati: ““ njyewe wanyishyuza miliyoni ebyiri. Ingaruka ni ndende kuko niba ari miliyoni ebyiri wenda nararanguye dukeya, nk’abaranguye byinshi se? hari n’abafite miliyoni 10, 15, 20 ndetse na 30!”

Undi ati: “nibatubohore badufungurire izo konti zacu, nayo mande baduciye! Nk’ubu njyewe banshiye amafaranga menshi, bamfungira na konti kandi narishyuye, mfite n’amabordereaux makeya ariko menshi nagiye nyamuha mu ntoki!”

Uwitonze Jean Paulin; komiseri wungirije ushinzwe abasora muri Rwanda akaba n’umuvugizi wa RRA, avuga ko iki aricyo gihe ngo ibi bibazo kimwe n’ibindi bitandukanye abacuruza imbaho bagaragaza,  bigere ku musozo binyuze muri ubu buryo bushya bwatangijwe.

Avuga ko n’abahuye n’igihombo batangiye gufashwa, ati: “abagiye bahura n’ibibazo mur’iyo mikorere itari ikwiriye yagiye igaragara mu bihe bitandukanye, abo nabo turashakisha ukuntu tubafasha, niba koko ibyo twiyemeje twese tubyumva kimwe kandi tukajyana mu murongo umwe.”

“ navuga yuko n’uburyo bwo gutangira kubafasha byaratangiye ariko dukeneye amaboko ya buri wese kuburyo tuvuga ngo iki gikorwa gitangijwe buri wese akigizemo uruhare kugira ngo dushyire ku murongo ibibazo byagiye bigaragara by’umwihariko mu rwego rw’imbaho.”

“abagiye bahura n’ibibazo tuzagerageza kugenda tubafasha ariko twizera ko abo aribo ba nyuma kubera ko regulating platform irahari kandi twizeye ko izafasha buri wese.”

Iki gikorwa cyo gutanga inyemezabwishyu zemewe za EBM  cyatangijwe bigizwemo uruhare n’abakorera mu kiswe Adarwa na Agarwa bakorera mu gakiriro ka Gisozi  ari nabo biremyemo Ihuriro ry’Abacuruza Ibikomoka ku Mbaho, ryiswe Rwanda wood value chain Association.

Icyakora biteganyijweho ko iki gikorwa kizagera hose mu gihugu mu rwego rwo gukemura ibibazo bitandukanye bigaragaraga mu bucuruzi bw’imbaho hamwe n’ibibikomokaho.

Inzego zibishinzwe bivuga zamaze kuzenguruka uturere twose zikamenya ibibazo bigaragara mur’ubu bucuruzi.

Ati: “ twamaze kumenya ibibazo byose byaba ibya  Ngali ndetse n’ibindi byose, RRA igenda idufasha kubikemura. Turashaka gukemura ikibazo ariko tutagikemura twenyine. Abantu bose bacuruza imbaho, bari muri sector y’imbaho bagomba kumenya abavugizi babo.”

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 May 12, 2023 - 08:02