Perezida Kagame yitabiriye isinywa ry’amasezerano yakira RDC muri EAC

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yageze i Nairobi muri Kenya aho yitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano yo kwakira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

kwamamaza

Ni nyuma y’aho ku wa 29 Werurwe 2022, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yemerewe kuba umunyamuryango w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, kikaba kibaye igihugu cya 7 cyinjiye muri uyu muryango. 

Ni icyemezo cyatangajwe mu Nama Idasanzwe ya 19 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma yayobowe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta.

Umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano witabiriwe kandi na Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni, n’uwa Kenya Uhuru Kenyatta ari na we wayoboye uyu muhango.

Perezida Kenyatta yongeye guha ikaze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri EAC, ashimangira ko kuba iki gihugu kibaye umunyamuryango wa 7 ari amahirwe yo kwagura isoko ry’Akarere rikagera ku baturage basaga miliyoni 300.

Perezida Kagame, Museveni n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC Dr. Peter Mathuki, bagize icyo bavuga muri uyu muhango wanagaragajwemo ikarita nshya y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Perezida Kagame yagize ati: “Hari imbwirwaruhame nyinshi twavuze mu bihe bishize. Dukwiye gukura amaboko mu mufuka tugashyira mu ngiro imvugo twatangarije abaturage bacu. Ndi kumwe namwe ibihe byose mu rugendo rwo kugera ku ntego yo kurushaho kwihuza no kwagura umuryango wacu.”

Perezida Tshisekedi we yavuze ko RDC yashiishijwe byimazeyo no kwinjira muri EAC, yongeraho ko icyo gihugu ayoboye cyiteguye kandi cyiyemeje kugira uruhare ruzira amakemwa mu iterambere ry’umuryango ari na ko na cyo kiryoherwa n’inyungu zitandukanye zituruka muri wo.

Kuri uyu wa Gatanu nanone ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga, ubuhinzi, uburobyi n’ubworozi na bo barasinya amasezerano na Kenya, ajyanye n’ubufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi hagati ya RDC na Kenya.

Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba washinzwe mu 1967, icyo gihe ukaba wari ugizwe n’ibihugu bitatu ari byo Uganda, Kenya na Tanzania.

Mu mwaka wa 1970 wahagaritse imirimo yawo by’agateganyo kubera igitugu cya Idi Amin, ubwo yari amaze gufata ubutegetsi muri Uganda.

EAC yongeye gusubukura imirimo yawo mu myaka ya 1990 n’ibihugu byayitangije, nyuma hiyongeraho u Rwanda, u Burundi na Sudani y’Epfo. Taliki ya 18 Kamena 2007 ni bwo u Rwanda n’u Burundi byasinye ku masezerano abyinjiza muri uyu Muryango, ku ya 1 Nyakanga u Rwanda ruba umuryango wuzuye.

 Apr 8, 2022 - 15:10