Rwamagana: Abatuye mu mudugudu wa Gahonogo bahangayikishijwe no gukoresha amazi mabi.

Abatuye mu mudugudu wa Gahonogo wo mu murenge wa Kigabiro bahangayikishijwe no kuba bari kuvoma amazi mabi ya baraje. Ni nyuma y’uko iriba ryabo risibwe n’iyo baraje. Barasaba ko guhabwa amazi meza kugira ngo badakomeza kurwara indwara ziterwa no kunywa ayo mazi mabi. Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buvuga ko icyo kibazo bugiye kugikemura binyuze ku gusana mu buryo bwihuse.

kwamamaza

Abaturage bavuga ko iriba rya Gahonogo ryasibwe na baraje ya Cyoganyoni yifashishwa mu kuhira umuceri ryavomwagamo n’abantu batandukanye.

Iri riba riherereye mu mudugudu wa Gahonogo mu Kagari ka Nyagasenyi, Umurenge wa Kigabiro. Abahatuye bavuga ko hatagera amazi ya WASAC, bityo gusiba iriba ryabo byatumye badukira kuvoma amazi mabi ya baraje,kandi  bigira ingaruka ku buzima bwabo. Bavuga ko bahawe na Nayikondo ariko nayo ipfa hadaciye kabiri.

Umuturage umwe yabwiye Isango Star, ko “iriba ryari ryiza nabo mu mujyi niho bavomaga. Abayapani baje gukora igishanga bahise bayoboramo baraje. Baje gushyiraho Nayikondo igeze aho irapfa! Buriya bayikoze inshuro zigera nko muri enye [ipfa].”

Undi ati: “Tubona ejo bundi baraje bafunga hepfo, amazi aruzuye hejuru aho twavomeraga. Nkanjye udafite imbaraga,iyo ntabonye uyanzanira ndagenda ngapfa kunywa ibyo ngibyo [aya barrage]. Aho kwicwa n’inyota, byaza bikaguhuhura! None wabigira gute? Uranywa, ugakorora, inzoka zigahaguruka…mbega ni urupfu nk’urundi.”

“ubu turiho gutya, turi kuvoma amazi amanuka muri ruhurura, arimo imyanda, bagenda bannyamo none abana bagiye kwicwa n’inzoka. Iyo dushaka amazi meza tujya mu murenge wa Mwulire kandi ni kure cyane, banyura mu gishanga, aho abana bagenda bagwamo.”

Abaturage ba Gahonogo muri kigabiro barasaba ko hashakwa uko iriba ryabo ryakorwa mu bundi buryo,byaba byanze bagahabwa amazi meza ya WASAC kuko ayo banywa bibasaba kujya kuvoma mu wundi murenge.

Umwe yagize ati: “Badukoreye robine nk’izi zisanzwe, n’amazi bakayamanura ruguru iyi, bakareba aho bayashyira , twaba tugira amahirwe.”

Undi ati: “Turasaba ubuyobozi kureba uko butugenza bakaduha amazi vuba kuko abantu bagiye kuhashyirira.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwabwiye Isango Star ko ubwo bumenye ikibazo cy’abaturage ba Gahonogo muri Kigabiro bukizi, bagiye kugikemura, Nayikondo bari bahawe igapfa igiye gusanwa.

Kakooza Henry; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rwamagana, asaba abaturage ko nyuma y’uko isanwe,bagomba kuzayibungabunga.

Ati: “Mu gukemura kiriya kibazo ni ibintu bibiri! Hari uruhare rwa Leta [Akarere] nk’urwego ariko hari n’uruhare rw’abaturage. Kandi ntekereza ko tubifatanya n’abaturage. Kurisana, turarisana kuko hari amafaranga, compte y’amazi y’amafaranga ava mu miyoboro y’amazi, ibyo nta kibazo.”

“ icya kabiri, niyo twayisana, mbere n’ubwa kabiri ni ikibazo cya management. Ubwo bisaba ko dukorana n’abaturage, hakajyaho komite ishinzwe iyo pompe.”

Gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi iteganya ko mu 2024, abaturage bazaba bagerwaho n’amazi meza ku gipimo cy’100%, aho bazajya bavoma ahatarenze metero 500.

Gusa mur’iki gihe, akarere ka Rwamagana kageze ku gipimo cya 85%. Abatuye umudugudu wa Gahonogo muri Kigabiro bashimangira ko bahabwa amazi ya WASAC, kuko ayo bavomaga muri Nayikondo itarapfa ntaho yari atandukanye nayo bavoma muri baraje.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 May 16, 2023 - 10:30