Perezida Kagame yahawe impano na Carlos Takam rurangiranwa mu mukino w’iteramakofe (Amafoto)

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’umukinnyi w’iteramakofe wabigize umwuga, Carlos Takam, akaba ari na we washinze Ishuri ry’Iteramakofe i Kigali (Carlos Takam Boxing Academy).

kwamamaza

Ni ibiganiro byabaye ku mugoroba wo ku wa 28 Nzeri 2025, aho Carlos Takam, yahaye Umukuru w’Igihugu, impano y’umukandara w’umwimerere ugenerwa umukinnyi wahize abandi muri Shampiyona y’Isi y’Iteramakofe (WBC World Champion).

Ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bugira buti  “Muri iki cyumweru umuryango Carlos Takam Foundation wafunguye Ishuri Carlos Takam Boxing Academy i Kigali, rifite intego yo guteza imbere umukino w’iteramakofe muri Afurika. Carlos Takam kandi yahaye Perezida Kagame impano y’umukandara w’umwimerere w’Umukinnyi wegukanye Shampiyona y’Isi mu Iteramakofe (WBC World Champion) nko gushimira u Rwanda n’inshingano z’umuryango [Carlos Takam Foundation].”

Carlos Takam yamenyekanye cyane kubera guhatana n’abakinnyi bakomeye ku Isi nka Anthony Joshua, Joseph Parker n’abandi.

 Sep 29, 2025 - 10:07