
Papa Leo XIV yasabye abatuye mu Burasirazuba bwo hagati guhitamo inzira y’amahoro
Dec 3, 2025 - 08:51
Ubwo yasozaga uruzinduko rwe muri Turukiya na Libani kuri uyu wa Kabiri, tariki 2 Ukuboza 2025, Papa Leo XIV yasabye abatuye mu Burasirazuba bwo Hagati guhitamo inzira y’amahoro, ubwumvikane n’ubuvandimwe, avuga ko amahoro adakwiye gufatwa nk’ikintu abantu bageraho, ahubwo nk’inzira ihoraho yo kubana mu bwuzuzanye.
kwamamaza
Ni mu muhango wo kumusezera wabereye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Rafic Hariri i Beirut, aho Papa Leo yasoje uruzinduko rw’iminsi itandatu rwaranzwe no guhura n’abagizweho ingaruka n’ibibazo by’umutekano, ubukungu n’iturika rikomeye ryabaye mu 2020.
Mu butumwa bwe bwo gusoza uruzinduko, Papa Leo XIV yagize ati “Twifuza ko uyu mwuka w’ubuvandimwe n’amahoro ugera mu Burasirazuba bwose, n’abavuga ko ari abanzi bakabasha kwiyunga.”
Yibukije ko ibihe bikomeye Abanyalibani baciyemo bitagomba kubuza abaturage bose gukomeza kwizera ko umubano n’ubwiyunge bishoboka, haba hagati y’Abakirisitu n’Abayisilamu, cyangwa hagati y’ibihugu bigize akarere.
Papa Leo yashimye umurage ukomeye w’iyobokamana wa Libani, yibutsa ko iki gihugu gifite amateka y’ubutwari, urukundo n’ubumwe bikwiye kuba isoko y’ubutumwa bw’amahoro bwihariye mu karere kose.
Yavuze ko urugendo yagiriye ku mva ya Mutagatifu Charbel rumwibukije ko amateka ya Libani arimo ububasha bwo gukomeza abantu mu bihe bikomeye.
Yanasobanuye ko ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe muri iki gihugu, yifatanyije n’imiryango yabuze ababo mu iturika ry’i Beirut, avuga ati “Njyanye mu mutima wanjye ububabare n’inyota y’ukuri n’ubutabera by’imiryango myinshi ndetse n’igihugu cyose.”
Papa Leo yagejeje ubutumwa bwihariye ku bice bitandukanye bya Libani atabashije kugeramo, tumaze igihe mu bibazo by’umutekano, asaba ko imirwano ihagarara.
Yagize ati “Dutegerezanya ukuri, intambara nta nyungu izana. Intwaro zirica kandi zirasenya, ariko ibiganiro, n’ubuhuza byo birubaka. duhitemo amahoro nk’inzira yacu yo kubaho mu buzima bwa buri munsi.”
Papa Leo yasabye abayobozi n’abaturage b’akarere ko mu Burasirazuba bwo Hagati gukorera hamwe, gutekereza hamwe no guharanira uko amahoro yaba impano ihoraho ku batuye akarere kose.
Ati “Twige gukorera hamwe no gutegereza hamwe, kugira ngo amahoro akozwe n’amaboko yacu yose abe impamo mu Burasirazuba bwose.”
Papa Leo XIV yari mu rugendo rwe rwa mbere hanze ya Vatikani muri Turukiy na Libani kuva ku wa 27 Ugushyingo kugera kuri uyu wa 02 Ukuboza 2025.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


