PAM Rwanda irasaba abakiri bato gukurana umuco w’Ubunyafurika

Mu rwego rwo gutangira gutoza abakiri bato umuco wo gukunda Africa, Umuryango uharanira ubwigenge, agaciro n’iterambere by’Umunyafurika, (Panafrican Movement) iry’u Rwanda, wahuje abanyeshuri biga mu mwaka wa kane n’uwa gatanu mu mashuri abanza kuri G.S Rugando na New Generation Academy, ubatoza umuco wo gufashanya binyuze mu masomo y’ikoranabuhanga.

kwamamaza

Binyuze mu kungurana ubumenyi ku masomo arebana n’ikoranabuhanga rya Robo na Coding rigamije gushaka ibisubizo by’ibibazo bigaragara, abiga kuri G.S Rugando basuye ishuri ryigenga rya New Generation Academy, impande zombi zungurana ubumenyi, ibyo aba bakiri bato bavuga ko byabafashije gutekereza no ku mibanire yo hanze y’ishuri.

Umwe ati "hari ibyo tuzi abandi batazi nabo bakaba hari ibyo bazi natwe tutazi, bituma dufashanya".

Undi ati "isomo binsigiye ni ukumenya gukoresha bino bikoresho by'ubumenyi n'ikoranabuhanga no gufashanya n'abandi".   

Undi ati "nize yuko buri wese yafashanya na mugenzi we, yaba we cyangwa njye twese tugafashanya".

Jesca Uwera, umukozi w'Irembo, avuga ko iterambere ry’ikoranabuhanga rya Robo na Coding rikwiye gushyirwamo imbaraga mu mashuri yose kugira ngo abana bakurane umuco wo gushaka ibisubizo.

Ati "Irembo natwe turi mu ikoranabuhanga twizera ko igihe abana batangiye bakiri bato biga aya masomo ni kimwe mu bintu byatuma baza bafite ibisubizo byinshi ku bibazo dusanzwe dufite yaba mu Rwanda ndetse no muri Africa hose, turashishikariza ibindi bigo kujya muri gahunda yo kwigisha abana ikoranabuhanga bakiri bato".  

Havugimana Uwera Francine, komiseri ushinzwe abikorera muri Panafrican Movement Rwanda, avuga ko ushaka gutegura ahazaza ha Africa bisaba kwita cyane cyane ku bakiri bato.

Ati "Ubunyafurika bureba buri mwana wese kandi uwo mwuka iyo abana bawutangiriyemo bakiri bato bawugenderamo ku buryo bazagira uruhare twifuza mu iterambere rya Africa, aba bana nibo ejo heza ha Africa, nibo terambere rya Africa, nibo byiza bya Africa byose twifuza, uko gukorera hamwe, uko guhuza imbaraga, uko gusangira bike dufite ariko muri rwa rukundo niwo muco twatangiye gutoza abana".     

Iki ni kimwe mu bikorwa bitegura umunsi w’ukwibohora kwa Africa uzaba tariki ya 25 ukwezi kwa 5, bigendanye n’insanganyamatsiko igaruka ku kwigira kwa Africa binyuze ku burezi bwimakaza ikoranabuhanga.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 May 20, 2024 - 15:09