Nyaruguru:Barashima ubufasha bahawe bakabona umusaruro

Abaturage bakorewe amatarasi y'indinganire banahabwa n'amatungo abafasha kubona ifumbire, barashima ko basigaye babona umusaruro bakihaza mu biribwa bagasagurira n'isoko. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko ibyakozwe bakwiye no kubibungabunga bikomeze kubateza imbere.

kwamamaza

Mu 2020, ni bwo muri aka karere haje umushinga wa "Smart" w'Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP), ushyirwa mu bikorwa na GoodNeighbors mu Murenge wa Rusenge.

Abaturage bakorewe amaterasi y'indinganire ku buso bwa ha 168, ba nyiri imirima yakozwemo 2 154 bahabwa imirimo yo kuyakora bahembwa asaga miliyoni 237 z'amafaranga y'u Rwanda. Bahabwa imbuto y'ibirayi,iy'ibigori, n'amatungo magufi nk'ingurube 241, n'ihene 127 batangira kwihaza mu biribwa basagurira isoko.

Umwe ati: " nakuyemo amafaranga menshi, naguzemo amatungo ubu ndoroye. Narimfite inzu itankwiye ya 4/5, ubu mfite iya 6/8 iteye sima na karabasasi."

Undi ati: " Ntarabona aya matungo , ubuzima bwanjye bwari bukeya kuko ibyo nahingaga, nahingaga nihinga, sinasaruraga rwose! Ubu ntampagarara ngira yo kwishyura mituweli, iyo gushaka ibyo kurya, mu buhinzi ndahunga nkabona ndasarura. Nkabona ibijumba nkajya ku isoko ngasigarana n'ibintunga."

" twahingaga mu buryo bwa gakondo, hahandi wahingaga bisanzwe noneho ugafata agafumbire ukagashyira kuri bwa butaka wahinze nabi nuko imvura ikaza ikabimanura mu kabande. Twarahingaga ariko gusarura ukabura n'ibiro bitanu! ukabura n'ibiro 10. Ariko ubu, urasarura ugahunika, ugasagurira isoko, ugaha abavandimwe  bakarya bagahaga."

Aba baturage bavuga ko hakenewe ko imishinga nk'iyi yiyongera.

Umwe ati: "imishinga nk'iyi ikomeje ikiyongera, twagira amahirwe cyane, umuntu akava mu bukene." 

Abari bafite abana bato mu gukora aya materasi bashyiriweho irerero ry'abana kugira ngo bakore nta birantega. Ayakozwe yateweho ibiti 73 529 bivangwa n'imyaka ndetse bikanagaburirwa amatungo, hamwe n'ibirwanya isuri 495 242.

Umwe ati: "Mbere bataradukorera amatarasi, amatungo yacu yarasonzaga. Ibi byatsi inka yabiriye irakamwa bigatandukana nuko wakama itabiriye. Ubu turakama cyane kandi umukamo utubutse kandi ukagaragara."

Abaturage bahawe n'ibiti by'imbuto 14 286. Umuyobozi wa GoodNeighbors mu Rwanda Minjung Kim ashima ubufatanye n'abaturage.

Ati:"Umushinga wari ugamije kongerera ubushobozi abaturage bakora ibikorwa by'ubuhinzi, kandi umusaruro ugaragarira buri wese. Ibyifuzwa ko uyu mushinga wakomeza, bizarebwaho ariko turabizeza gukomeza ubufatanye." 

Dr. MURWANASHYAKA Emmanuel; Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, avuga ko imyumvire y'abaturage yazamutse, kandi bizeye ko bazanabungabunga ibyakozwe.

Yagize ati: "Twebwe icyo twishimira ni uko hari aho umuturage yavuye naho ageze. Bumvaga ko ibirayi bitahera ariko aho smart project yakoreye amaterasi ikabaha imbuto n'izindi nyongeramusaruro, ibirayi byareze cyane. Kandi uyu munsi dufite n'icyizere, ukurikije uburyo byakozwemo, abaturage babigizemo uruhare, no kubirinda twumva ari ba nyambere."

Muri uyu Murenge, hubatswe ubwanikiro, ubuhunikiro, n'ubutuburiro bwose hamwe 9 mu rwego rwo  gufata neza umusaruro. Hatunganyijwe kandi n'igishanga cy'agatobwe ku buso bwa ha 72.5 gikoreshwa n'abaturage 1 258.

Abaturage batojwe guhinga mu buryo bugezweho. Ababaye indashyikirwa bahawe ibibafasha muri ubwo buhinzi birimo ibyuhira imyaka, ingorofani, amagare n'ibindi ngo bakomeze kwiteza imbere.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Dec 20, 2023 - 10:03