Nyaruguru:Amikoro make y’abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa munini atuma batabasha kwigurira umuriro!

Bamwe mu batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Munini baravuga ko kutagira amikoro yo kugura umuriro w’amashanyarazi biri gutuma barara mu kizima kubera kutabasha kwigurira umuriro w’amashanyarazi. Barasaba gufashwa kubona igishoro bagacuruza nk’uburyo bwabafasha kubona ibindi bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.

kwamamaza

Imwe mu miryango ituye muri uyu Mudugudu w’Ikitegererezo wa Munini ivuga ko nubwo yatuye umutwaro wo kutagira aho kuba, ariko ubu ihangayikishijwe no kuba mu kizima nyuma yo kubura ikiguzi cy’umuriro w’amashanyarazi.

 Aba baturage bavuga ko bamaze amezi abiri badacana kandi biri kubagiraho ingaruka. Umwe yabwiye umunyamakuru w’Isango Star ko“ni ikibazo gikomeye kuko ushobora gusatura urukwi ugasanga uhuye n’ikibazo cyo kujyana kwa muganga.”

Undi ati: “Mbese turabangamiwe cyane kuko iyo bwije tudafite amatara tuguma mu nzu, tukabura uko tubigenza.”

 Ubusanzwe abatuye muri uyu mudugudu ni mu magorofa, bavuga ko bakabaye bigurira n’uwo muriro w’amashanyarazi baciye inshuro. Ariko n’aho batuye hatuma batayihabwa.

 Umwe ati: “Abantu baratureba ngo murabura kuduha ibiraka ari mwebwe muri mu ma-etage, ngo nta kiraka twabaha, mwebwe nimwigendere! Kujya guca inshuro hano ni ugukora urugendo kuko hafi ntabyo twabasha kubona, mbese nta bushobozi dufite.”

 Undi ati: “ Abenshi baravuga ngo mwebwe mwageze ku bukungu ahubwo muduhe ku mafaranga, mwe kwirirwa muvuga ngo tubahe ku nshuro[icyo gukora].”

 Aba baturage baravuga ko baramutse bafashijwe gukora imishinga iciriritse, ibibazo bafite birimo no kutagira umuriro w’amashanyarazi kuri bamwe babyikemurira.

Umwe ati: “Ntabwo twabona ubushobozi bwo kugura umuriro! Ariko icyo twifuza ni uko ya mafaranga babikunze bakayaduha tugakora buciriritse, wajya ukuramo inyungu nke ukayishyira hariya kugira ngo ubone wa muriro.”

Byukusenge Assoumpta; Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyaruguru, abajijwe icyo bateganya gufasha aba baturage yasubujije ko nk’uko bagiraga ibibazo aho bari batuye, n’ubu bitazabura ariko bazagenda bafashwa kubikemura.

 Ati: “Yatujwe mu mudugudu yabonye ariko hariya ni murugo iwe. Ubuzima buzakomeza nkuko yabagaho iwe mu rugo, niba ari umuntu wakoreraga amafaranga, agakora imirimo y’amaboko imuhensha amafaranga akomeze ayikore.”

 Yongeraho ko “Utabishoboye turamufasha, ubu twaranabitangiye tubashakira akazi mu mishinga y’akarere, abashoboye gucuruza bagacuruza. Ntabwo rero ibibazo byabura muri sosiyete, rero nkuko yagiraga ibibazo mu rugo rwe ninako yabigira hariya. Ariko nk’ubuyobozi nubundi inshingano zacu ni ugukomeza kubafasha no kubaba hafi.”

Avuga ko mu miryango 48 yatujwe muri uyu mudugudu, igera kuri 39 yamaze kubona icyo ikora ndetse  kubaha ubufasha nk’ubwo bikomeje.

Umudugudu w’ikitegererezo wa Munini watujwemo imiryango 48 igizwe n’abantu 164, yari imaze igihe isembera, abari bafite amacumbi yari ashaje, ndetse n’abari batuye mu manegeka.

 @ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Sep 15, 2022 - 18:50