Nyaruguru: Umubyeyi uba mu gisa na Nyakatsi arasaba gufashwa kubona isakaro

Umubyeyi witwa Nyirandagijimana Polonia wo mu murenge wa Rusenge, arasaba ko gufashwa kuva munzu isa na nyakatsi abamo, nyuma yo kwima isakaro yari yarijejwe n'ubuyobozi. Nimugihr Ubuyobozi buvuga ko butari buzi ikibazo cye butari, ariko bugiye kumukodeshereza inzu abamo mu gihe agishakirwa iryo sakaro.

kwamamaza

Nyirandagijimana Polonia ni umubyeyi utuye mu Mudugudu wa Kabacura, muri uyu Murenge wa Rusenge. Inzu abamo imeze nka nyakatsi, isakajwe amategura igice kimwe ariko nayo ashaje, mugihe ahandi hashizwe amashashi.

Iyo imvura iguye, aranyagirwa, cyane ko inzu abamo ihomye uruhande rumwe, ikagira urugi rwo ku irembo gusa, naho mu gikari haberereye aho. 

Avuga ko yubatse iyi nzu mu kwezi kwa munani [Kanama], umwaka ushize, ubwo yizezwa isakaro n'ubuyobozi nyuma y'uko iyo yari arimo yari imaze gusenywa n'ibiza.

Nyirandagijimana avuga ko yaje gutungurwa no kubwirwa ko atari mu bemerewe isakaro.

Ati:" barambaza bati ushobora kubaka urukanka? Noneho ndarwubaka. Nafashe utuntu twose twambeshaho twaraho nuko ndadutanga kugira ngo urukanka rugere aha. Birangiye barambwira bati nubwo uruzamuye ariko isakaro ntayo, twagusimbuje undi! Byavugiwe mu nteko y'abaturage benshi, ntabwo mbeshya kuko nta muntu w'inaha utabizi."

"Ubwo imvura itangira kugwa noneho ya nzu nayo itangira kugenda ibomoka inyuma ahagana hepfo noneho no mu nzu itangira kunyereka ko yiyomoye ku yindi. Noneho mbona ko inzu ibaye finale noneho nkajya njya mu muhanda nkabereka nti iragwa hose ikanyanyagira."

" Ubwo rero ntangira gushaka ubushashi ngo nshireho ariko pagati ntayirimo niyo mpamvu hose hanyagirwa. Dore uko mbaye, Dore uko bimeze ndi kumwe n'abana."

Yongeraho ko"Aho ubushobozi bwanjye bwari bugarukiye ni aha bwageze nuko birananira kuko nta muganda bigeze bampa, n'ibi byindo ninjye wishatsemo imbaraga zo kubyishyiriraho. Ubwo niba ntari umuturage mu bandi, ntabwo mbizi, sinzi impamvu njyewe baba barankoreye ibi."

Abaturanyi be bavuga ko bibatera impungenge kuko isaha n'isaha baba bikanga ko yagirira ikibazo muri iyi nzu. 
Bavuga ko ahawe isakaro nk'uko yari yaryemerewe cyaba ari cyo gisubizo kirambye.

Umwe yagize ati:" rero kuko nta bushobozi yarafite bwo kwihutisha igikanka byabaye ngombwa ko hari umubyeyi wabonetse yubatse vuba nuko bamusimbuza uyu mubyeyi. Ubwo amabati yari guhabwa yahawe uwo mubyeyi wagize ubushobozi bwo kubaka mbere ye. No kugeza ubu, kuba yarashizeho amashashi yagiraga ngo urukanka narwo rwe guhirima!"

Undi ati:" icyifuzo cyacu ni uko bamuha isakaro nuko akaba ahantu hatava kuko biduteye impungenge."
Umunyambanga nshingwabikorwa w'umurenge wa RUSENGE, umuhoza Josephine avuga ko atarazi ikibazo cy'uyu mubyeyi. Gusa anavuga ko azashyirwa mu bagomba guhabwa isakaro.

Ati:" njyewe ntabyo narinzi, cyane ko we ntabyo yari yarigeze angezaho. Turindiriye kuzamufasha tubonye isakaro, kuko we inzu ye irubatse ni ukuzayisakara, nta bindi."

Ubuyobozi bw'umurenge wa Rusenge buvuga ko mugihe butaramuha isakaro, uyu mubyeyi agiye kuba akodesherezwa inzu abamo mu gihe cy'amezi abiri. 
Buvuga ko nyuma y'iki gihe azayigaruka mu nzu ye yarasakawe.

@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 May 3, 2024 - 12:57