
Nyaruguru: ubukene n’ubuhemu mu bimina n’amatsinda ni bimwe mu bituma batizigamira
Oct 30, 2024 - 15:46
Bamwe mu baturage baravuga ko kuba batagira umuco wo kwizigamira babiterwa n'ubukene, ubuhemu n'ubwambuzi biba mu bimina n'amatsinda mugihe byakabafashije kugera kuri iyo ntego. Ni mugihe ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko buri kuganira n'ibigo by'imari n'abayobora ibimina n'amatsinda kugira ngo izi mbogamizi zikurweho.
kwamamaza
Kugeza ubu, Minisiteri y'Imari n'Igenamigami ikomeje ubukangurambaga bushishikariza abaturage kwizigamira. Abatuye mu Karere ka Nyaruguru barimo abo mu Murenge wa Rusenge bavuga ko kutizigamira babiterwa n'ubukene, ariko hakaniyongeraho imikorere y'amatsinda n'ibimina bitarangwa n'ubunyangamugayo.
Umwe mu bahatuye twaganiriye, yagize ati: “umuntu yizigama ibyo abona! Waba utabonye ikintu se ukajya kwizigama iki? umuntu aba afite umutimanama we agomba gukoresha. Nk’ubu nkanjye ntiwambwira iby’amatsinda kuko ntacyo byaba bimariye.”
Yongeraho ko “icya mbere ni ukwikorera ukamenya uko utwara ikintu cyawe nuko ukigenzura. Abenshi mu babizi bareba ibintu byabagoboka vuba vuba. Ubu se umuntu ashaka amafaranga mu matsinda niko ahita ayabona? Kuri bank keretse naho bakwizeye bitewe n’ibintu wamuritse. Waba udafite ibintu se nuko Leta ikaguha amafaranga?”
Undi yunzemo ati: “ ubu mfite imyaka 70 kandi nditunze. Igituma batizigama ni ubukene. Kwizigama wikorera, utambwira mu matsinda kuko aratwambura nuko ugahereramo.”
Mu kugaragaza impamvu ituma bamwe batabasha kwishyura, umwe yagize ati:“ mu matsinda: hari ubwo umuntu aba ari umukene nuko agatwara amafaranga menshi kugira ngo azayabone bikaba biramugoye.”
Osee DUSENGIMANA; uhuza ibikorwa bya AEE mu turere twa Gisagara na Nyaruguru, avuga ko nk'abakunda gufasha abaturage kugira umuco wo kwizagamira, ntawe ukwiye gucibwa intege n'imikorere idahwitse y'amwe mu matsinda n'ibimina.
Avuga ko hari n'akora neza kandi abifite atari bo bizigama gusa.
Ati: “kenshi abantu bibwira ko umuntu uzigama ari uwasaguye, ari ufite iby’ikirenga ariko kandi ni umuco abantu bakwiye gukurana kuva ari abana. Kandi batitaye ko bafite ubushobozi cyangwa ibyabasagutse ahubwo bibe mu muco w’abanyarwanda.”
Yongeraho ko “muri Nyaruguru tuhafite amatsinda …hari n’abageze aho bazigama ibihumbi 8, bashobora kuzigama ibihumbi 2 buri cyumweru. Iyo dukoze ikigereranyo dusanga abaturage bafite ikigereranyo cya miliyari zirenga ebyiri, izo abaturage bafite hagati yabo bizigama, bakagurizanya ariko bakongera bakagabana umwaka ushize nuko bakayajyana mu bikorwa byabo kuko hai n’abubaka inzu.”
Mu gukuraho imbogamizi abaturage bafite mu kwizigamira, Dr. Murwanashyaka Emmanuel; Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, avuga ko bakomeje kuganira n'ibigo by'imari hamwe n'abayobora ibimina n'amatsinda.
Yagize ati: “icya mbere ni ukureba amahugurwa ku bayobozi b’ibigo by’imari, ku bijyanye no gufasha abaturage. Ariko noneho n’abayobora ibimina by’abaturage mu Isibo, mu Midugudu…nabyo hari amahugurwa noneho buri wese yumve uruhare rwe kugira ngo azamure ukwizigama.”
Mu bufatanye na AEE, kugeza ubu, mu Karere ka Nyaruguru hari amatsinda 1 507 arimo abaturage ibihumbi 29 bizigama buri cyumweru, aho umugabane muto ungana n’amafaranga 500 kuri buri umwe.
Nimugihe mu Ntara y'amajyepfo habarizwa amatsinda 9 000 agizwe n'abanyamuryango 250 758.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


